Imyidagaduro

Mike Karangwa yasezeye B&B FM asanga Tijara Kabendera kuri radiyo nshya

Mike Karangwa yasezeye B&B FM asanga Tijara Kabendera kuri radiyo nshya

Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize asezeye kuri RBA, Tijara Kabendera agatangira akazi kuri Vision FM(104.1), undi munyamakuru ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro Mike Karangwa na we yerekeje kuri iyi radiyo.

Mu Kuboza umwaka ushize nibwo Tijara Kabendera yasezeye mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ’RBA’ yari amazemo imyaka irenga 17 akorera, yavugaga ko agiye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko n’ubundi akemeza ko atasezeye mu mwuga.

Tariki ya 16 Mutarama 2021 nibwo byamenyekanye ko uyu munyamakurukazi wakunzwe na benshi yamaze kumvikana na Vision FM ari yo agiye kwerekezaho ahakomereze akazi ke.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama nibwo yatangiye kumvikana kuri iyi radiyo aho azajya akora ikiganiro ‘TK On Air’ kizajya kiba kuva saa yine kugeza saa saba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Nyuma ya Tijara Kabendera iyi radiyo ikaba yamaze kuzana undi munyamakuru ukomeye uzwi cyane mu myidagaduro ari we Mike Karangwa.

Mike Karangwa yari amaze amezi 6 akorera B&B FM, akaba yamaze kwerekeza kuri Vision FM aho azajya akora ikiganiro cyitwa ’Late Night Show’ kizajya gitangira kuva saa 20h30’ kugeza saa 22h30’ kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Uretse aba banyamakuru, iyi radiyo ikaba yaranatwaye undi munyamakuru w’imyidagaduro, Joel Rutaganda.

Tijara Kabendera we yamaze gutangira akazi kuri Vision FM
Mike Karangwa azajya akora ikiganiro yise Late Night Show
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top