Minisitiri Bamporiki yavuze ku ifoto ya Juno Kizigenza ahetse umukobwa wambaye ikariso
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko abantu badakwiye guhungabana kuko umuntu umwe yatannye cyane ko umuco udapimirwa ku bwomanzi, gusa ngo gukomeza gucyaha ni ibya buri wese, ni nyuma y’ifoto ya Juno Kizigenza ahetse umukobwa wambaye ikariso gusa.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’umuhanzi Juno Kizigenza yicaye kuri moto inyuma ahetse umukobwa wambaye agasengeri k’umukara n’ikariso gusa, akaba yarateguzaga abantu indirimbo ye nshya yitegura gusohora.
Ni ifoto yavugishije benshi aho bamwe bagiye babihuza n’umuco Nyarwanda.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, abinyujije kuri Twitter ye akaba yarahuruje abarimo Minisitiri Bamporiki Edouard usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco amubaza niba ariko gutera imbere k’Umuco.
Ati " Aba ni abahanzi Nyarwanda? Ni inde nande se? Bamporiki, uku Niko gutera imbere k’Umuco?"
Bamporiki akaba nawe yaje akamusuniza ko Umuco uturana n’imico n’ingeso kandi ko ntaguhangayika kuko umwe yatannye.
Ati "Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibyatwese. Dukomeze twubakire igihugu mu indangagaciro remezo, ntakizatubuza kugera ejo twemye."
Iyi foto ya Juno Kizigenza n’uyu mukobwa, ikaba ari iyafashwe ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi yitegura gusohora tariki ya 30 Nyakanga nk’uko yabiteguje abakunzi be.
Ibitekerezo