Imyidagaduro

Minisitiri Sezibera yavuze ku ntsinzi ya Buravan

Minisitiri Sezibera yavuze ku ntsinzi ya Buravan

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yagarutse ku ntsinzi ya Yvan Buravan mu irushanwa rya RFI n’inyandiko ya Scholastique Mukasonga muri The New Yorker.

Yabikomojeho ku rubuga rwe rwa Twitter mu guhamya uko ari kugenda yibonera ibyo yabwiwe n’’inzobere’ mu myaka 21 ishize, muri iki gihe bikaba biri gusohorera ku Banyarwanda bakora ibikorwa by’ubuhanzi mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri Sezibera yagize ati "Mu 1997, ’inzobere’ ku Rwanda yambwiye ko Abanyarwanda barangamiye kugera aheza mu muziki n’uruganda rw’ubuhanzi. Mu 2018, nsomye inyandiko y’agahebuzo ya Scholastique Mukasonga muri The New Yorker na Buravan yatsindiye igihembo mpuzamahanga. Inama, ntuzahangane n’u Rwanda n’abaturage barwo."

Ni ubutumwa Dr. Sezibera yanditse nyuma y’amasaha make bitangajwe ko Buravan ari we muhanzi watsindiye igihembo cya ‘Prix Découvertes 2018’ mu irushanwa ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Ni igihembo gifite agaciro k’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka mu bihugu birenga 20 bya Afurika na kimwe gikomeye azakorera mu Mujyi wa Paris.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze izina rye ryahise ryandikwa byihuse muri byinshi mu binyamakuru byo ku Isi by’umwihariko ibikoresha Igifaransa.

Sezibera yanagaragaje ko yanyuzwe no kuba inyandiko yitwa "Cattle Praise Song" yanditswe na Scholastique Mukasonga yarasohowe mu kinyamakuru cya The New Yorker kiri mu bikomeye ku Isi mu gutangaza inkuru z’umwimerere.

Ni inyandiko ivuga ku muco wo korora inka z’Inyambo mu Rwanda no ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukasonga ni umwanditsi w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, yavukiye mu yahoze ari Gikongoro mu 1956, aza kuva mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaguyemo abagera kuri 27 mu muryango we barimo na nyina.

Ubutumwa bwa Sezibera kuri Twitter bwagarutse kuri Buravan na Mukasonga bwavuzweho cyane na bamwe mu Banyarwanda bayikoresha basanga nubwo hari intambwe igenda iterwa, uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda rugifite urugamba rukomeye ariko abaha icyizere ko ari "intambara itsindika".

UKO BURAVAN YAKIRIYE INTSINZI:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • AIMABLE
    Ku wa 9-11-2018

    nibyiza rwose

To Top