Imyidagaduro

Miss Akaliza Amanda yasezeranye imbere y’amategeko

Miss Akaliza Amanda yasezeranye imbere y’amategeko

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Akaliza Amanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jonas Carter.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024 ukaba wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimihurura, ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Kanama 2023 Jonas asabye Akaliza ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amwambika impeta ya fiançailles.

Icyo gihe Akaliza yagize ati "Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye … wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha … nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.”

Mu Gushyingo 2022 nibwo Amanda yatangiye kujya asangiza abamukurikira amafoto n’amashusho yagiranye ibihe byiza n’uyu musore yeguriye umutima we.

Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Akaliza Amanda yagiye kwerekana uyu musore kwa nyirakuru aho banize gukama.

Amanda na Jonas basezeranye imbere y'amategeko
Byari ibyishimo bikomeye kuri bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top