Imyidagaduro

Miss Bahati Grâce n’umugabo we bagiye kwibaruka (AMAFOTO)

Miss Bahati Grâce n’umugabo we bagiye kwibaruka (AMAFOTO)

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace ari mu myiteguro yo kwibaruka nyuma y’imyaka 2 akoze ubukwe na Pacifique Murekezi.

"Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye ni byo biva mu ijuru." Aya ni amagambo aboneka mu gitabo cya Yakobo 1:17, ni yo Bahati Grace yakoresheje amenyesha abamukurikira ko yitegura kwibaruka ubuheta abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amagambo yari aherekeje amafoto y’uyu mubyeyi amugaragaza ko akuriwe ari kumwe n’umugabo we ndetse n’umwana we w’imfura. Umwana we w’imfura ntabwo yamubyaranye na Murekezi.

Muri Mata 2021 ni bwo Bahati Grace yakoze ubukwe na Murekezi Pacifique. Ni umwana wa kabiri agiye kwibaruka nyuma ya Ethan Jedidiah yabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo muri 2012.

Bahati n'umugabo ndetse n'imfura ye
Pacifique n'imfura ya Bahati, Ethan
Ethan na nyina Grace
Miss Bahati aritegura kwibaruka we n'umugabo we Murekezi Pacifique baritegura kwibaruka
Bahati yemeje ko agiye kwibaruka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top