Imyidagaduro

Miss Bahati Grace yatomagije umugabo ku isabukuru y’amavuko ye

Miss Bahati Grace yatomagije umugabo ku isabukuru y’amavuko ye

Nyampinga w’u rwanda 2009, Bahati Grace yatomagije umugabo we Murekezi Pacifique ku isabukuru ye y’amavuko.

Buri mwaka tariki 31 Gicurasi 2023 Murekezi Pacifique yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko

Yifashishije amagambo meza aryoheye amatwi, Miss Bahati Grace yaboneyeho kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane.

Yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye, umugabo w’inyangamugayo wuzuye kwihangana n’ubumuntu. Nshimishijwe cyane n’ubuzima bwawe, ndumva nishimiye kuba umugore wawe kandi ndasenga ngo uwiteka yuzuze iminsi yawe yose umunezero kandi uhorane ubutoni. Ngukunda urutagereranywa!”

Aba bombi bakoze ubukwe muri Nzeri 2021 aho bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bari basanzwe batuye.

Miss Bahati Grace yatomagije umugabo we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top