Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grâce ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye n’umugabo we Murekezi Pacifique.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Bahati Grâce yahishuye ko uyu mwana yavuze tariki ya 13 Gashyantare 2024.
Akaba ari umwana wahawe amazina ya sekuru (se wa Murekezi Pacifique) aho yiswe Murekezi Raphaël, gusa bongeyeho inyuguti ya B ivuga Bahati.
Aba bombi bakaba bibarutse nyuma hafi y’imyaka 3 bakoze ubukwe aho bwabaye muri Mata 2021.
Uyu mwana akaba ari ubuheta bwa Bahati Grâce, ni nyuma ya Ethan Jedidiah wavutse muri 2012 yabyaranye na K8 Kavuyo.
Umuryango wa Miss Bahati Grâce mu byishimo bikomeye
Ibitekerezo