Imyidagaduro

Miss Gisabo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO )

Miss Gisabo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO )

Uwase Hirwa Honorire wamamaye nka Miss Gisabo wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe 2017, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we.

Uyu mukobwa wafashe izina rya Miss Gisabo ubwo yari muri Miss Rwanda akavuga ko umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi agomba kuba ateye nk’igisabo, yasezeranye imbere y’amategeko na Mugisha Christian kuri uyu wa Kane.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge.

Urukundo rwa bo rukaba rwaratangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2022 ubwo Gisabo yatangiye kujya agaragaza amarangamutima ye kuri uyu musore.

Miss Uwase Hirwa Honorine yegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2017, yanitabiriye Miss Earth 2017 ariko ataha amara masa.

Basezeranye imbere y'amategeko

AMAFOTO: Inyarwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top