Imyidagaduro

Miss Guelda na Hussein wabaye umuyobozi muri FERWAFA mu byishimo bikomeye

Miss Guelda na Hussein wabaye umuyobozi muri FERWAFA mu byishimo bikomeye

Miss Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) muri Miss Rwanda 2017 na Habimana Hussein wabaye umuyobozi ushinzwe Tekinike muri FERWAFA bari mui byishimo byo kwibaruka ubuheta.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 15 Gashyantare 2023, Miss Shimwa Guelda yasangiye abantu amashusho y’umwana yibarutse we na Hussein Habimana maze atakagiza umugabo avuga ko ari we mugabo yashakaga.

Ati "Imana yaduhaye umwana mwiza, umutima wanjye uranezerewe. Warakoze kuhaba no kuba umugabo w’agatangaza uri we, ndagukunda Hussein."

Ni umwana wavutse tariki ya 13 Gashyantare 2023 avukira Kicukiro mu Bitaro bya Dream Medical Centre.

Uyu mwana akaba na we ari umukobwa kimwe n’umwana w’imfura wa bo ufite imyaka 2 wavutse tariki 10 Nzeri 2020.

Bakoze ubukwe ku wa 22 Ukuboza 2019, ni ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019 ni mu gihe basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 19 Ukuboza 2019.

Uretse ikamba ry’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) yegukanye muri Miss Rwanda 2017, Miss Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Miss Guelda na Hussein bibarutse ubuheta
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top