Imyidagaduro

Miss Kayibanda Aurore yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (AMAFOTO)

Miss Kayibanda Aurore yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (AMAFOTO)

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ’Bridal Shower’.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 aho byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe ndetse n’abantu be ba hafi bamusezeyeho bishimira intambwe agiye gutera yo kurushinga.

Aurore wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba yaragarutse gutura mu Rwanda akaba ari na ho ubukwe bwe na Jacques Gatera buzabera tariki ya 15 Kanama 2024.

Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta na Gatera Jacques bitegura kurushinga, aba bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byari ibyishimo kuri Miss Kayibanda Aurore
Yari yaje gushyigikirwa n'inshuti n'abavandimwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top