Miss Kelia Ruzindana yakebuye Ambasade ya Amerika yashimye mu nkovu Abanyarwanda
Nyampinga w’umurage n’umuco 2022, Kelia Ruzindana yakebuye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho yatonetse Abanyarwanda ikoresheje imvugo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yikinze umutaka wa filime ‘Hotel Rwanda’ isingiza Paul Rusesabagina.
Iyi Ambasade iri mu murwa mukuru wa Lesotho, Maseru mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter irarikira abantu kuza gukurikirana filime ‘Hotel Rwanda’ iri butambuke uyu munsi, yakoresheje amagambo atishimiwe na benshi agaragaza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uretse kuba iyi filime ya Hotel Rwanda igiye kwerekanwa igaragaza ubutwari bwa Paul Rusesabagina buhabanye n’ukuri, benshi bashenguwe umutima n’imwe mu mvugo iyi Ambasade yakoresheje ivuga ko ari Jenoside y’Abanyarwanda kandi ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu butumwa bugira buti “Ifatanye na Ambasade mu kwerekana ‘Hotel Rwanda’ kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata saa 14h. Iyi filime ivuga inkuru y’ubutwari bwa Rusesabagina Paul watabaye impunzi 1200 muri Jenoside y’Abanyarwanda. Reka twimakaze urukundo turwanye urwango.”
Nyampinga w’Umuco n’Umurage 2022, Kelia Ruzindana yavuze ko aka ari agasuzuguro gakabije ko bakwiye kubimenya neza ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi atari Jenoside y’Abanyarwanda.
Ati “Agasuzuguro gakabije! Mbere na mbere mugomba kubimenya neza, ni Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari Jenoside y’Abanyarwanda. Ikindi kandi kubera ko hari umuntu wifuza kuba intwari si byo bimugira yo.”
U Rwanda rwagiye rugaragaza kutishimira Amerika uburyo ishaka kugoreka Amateka yanga gukoresha imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Very disrespectful indeed!
You first need to get it right, it is ‘Genocide Against Tutsi’ not ‘Rwandan Genocide’
And just because someone wants to become a hero, doesn’t make them one! https://t.co/2Hmo8m4ulh
— MISS HERITAGE RWANDA 2022 (@KeliaRuzindana) April 13, 2023
Ibitekerezo