Imyidagaduro
Miss Keza wabaye igisonga cya Muheto Divine yerekanye umukunzi we (AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 2207
Miss Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yerekanye umukunzi we bamaze iminsi mu buryohe bw’urukundo.
Uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda 2022 akaza kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ikamba ryegukanywe na Nshuti Muheto Divine.
Yifashishije amagambo yo mu Bakolinto ba mbere umurongo wa 13 (havuga ko urukundo rwihangana kandi ruhebuje kuba ingenzi), Miss Keza Maolithia yifurije umukunzi we umunsi mwiza w’abakundana.
Keza akaba yerekanye bwa mbere umukunzi we Cedric Rutazigwa, uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, akaba ari n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundana.
Keza yerekanye umukunzi we Cedric
Aba bombi bamaze iminsi mu buryohe bw'urukundo
Ibitekerezo