Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly arembejwe n’abantu bamubaza iby’ubukwe bwe, avuze ukuri ku rukundo rwe

Miss Mutesi Jolly arembejwe n’abantu bamubaza iby’ubukwe bwe, avuze ukuri ku rukundo rwe

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko nta na gahunda afite yo kumushaka kuko abona atari cyo kintu kihutirwa mu buzima bwe.

Miss Mutesi Jolly mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko umuntu mu buzima bwe haba hari gahunda yihaye ndetse n’ibyo ashaka kugeraho.

Ku giti cye akaba abona kwinjira mu rukundo atari cyo cyihutirwa kuko hari icyo bishobora kwica muri gahunda ze, bityo akaba avuga ko atanabiteganya.

Ati”Nta mukunzi mfite nta n’ubwo mbiteganya vuba. Ubu sinteganya kuba nakwinjira mu rukundo nta n’ubwo ari ingenzi kuri njyewe, mbona ko hari ibindi bintu byinshi mfite byo gukora. Buriya buri muntu agira intego ze mu buzima, ibintu aba yumva ashaka kugeraho, ibintu by’ibanze, ni iki gikurikira ikindi rero kuri njye nonaha ntabwo numva ko ari byo byihutirwa ko ari byo nakora.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko niba Imana yaramugeneye ko azashaka bizaba kandi azabyemera kandi akanabyishimira kimwe n’uko ngo bitanabaye nta nka yaba yaciye amabere.

Jolly kandi yavuze ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore katagaragarira mu kuba yashaka umugabo.

Ati”Ntabwo nibwira ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore kari mu gushaka. Nakubwira ko nkanjye ari ikibazo abantu banambaza, ku myaka 25 ngiye kuzuza, mfite imyaka 24 ariko kubona umuntu akubaza ngo uzashaka ryari ngo Sharifa yaragiye, ngo kanaka, abana bo muri 2017 baragiye.”

Ngo n’ubwo bamubwira ibyo byose ngo nta gitutu na kimwe bimushyiraho cyo kuba yakwinjira mu rukundo kuko ngo azi icyo ashaka ndetse afite uko yateguye ibintu bye.

Miss Mutesi Jolly yasabye abantu korohera abana b’abakobwa bakareka kubatesha umutwe bababaza igihe bazashakira kuko nta gihe ntarengwa cyo gushaka kandi buri umwe aba afite gahunda yihaye mu buzima bwe.

Mutesi Jolly ngo nta mukunzi afite ndetse nta n'uwo akeneye kuko hari izindi gahunda afite zihutirwa
Ngo gihe ntarengwa cyo ushaka kibaho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Aline
    Ku wa 24-04-2021

    Jolly kbsa njye ndamukunda kuko ibyo avuga byose abivugana ubwenge kbsa nibareke gushyiraho igitutu ku bana babakobwa kuko buri wese afite igihe cye kandi erega gushaka si itegeko kuko na Pawulo yarabivuze rero mutuvaneho igitutu cyo gushakwa

  • Grace
    Ku wa 23-04-2021

    Joll wakoze cyane kugitekerezo cyawe kuko buri wese afite igihe cye cyaneko hari nabagendera kuricyo gitutu ntibashishoze bakizirika kubatabakunda cg badakunda.

  • Umuhire Aimée Justine
    Ku wa 22-04-2021

    Ibitekerezo bya miss jolly rwose nibyiza pe ndabishyigikiye.

  • Peter
    Ku wa 21-04-2021

    Nibyo ibyo Miss Jolly avuze kbx tureke abana babakobwa tubakureho inkeke kuko wamugani baba bafite ibyo biyemeje gukora muri life story yabo ark nanone umukobwa ugejeje imyka30 biba bikaze da

  • Ali
    Ku wa 21-04-2021

    icyo maze kumubonaho Jolly ariyemera ariyumva arirata.niyo mpamvu abantu benshi tutamukunda she is so allogant.

  • Frida
    Ku wa 20-04-2021

    Jolly urakoze cyane abantu hanohanze bazengereza abana babakobwa babarira imyaka ukagirango bakubarira abashatse ukagirango nitegeko birakwiyeko bamenya ko burimuntu agira igihecye mubuzima

  • Frida
    Ku wa 20-04-2021

    Jolly urakoze cyane abantu hanohanze bazengereza abana babakobwa babarira imyaka ukagirango bakubarira abashatse ukagirango nitegeko birakwiyeko bamenya ko burimuntu agira igihecye mubuzima

To Top