Imyidagaduro

Miss Mwiseneza Josiane aryohewe n’urukundo rushya

Miss Mwiseneza Josiane aryohewe n’urukundo rushya

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, yemeje ko ari mu rukundo rushya n’umusore bamaranye imyaka 2.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Josiane yavuze ko ubu ari mu rukundo n’umusore bari baziranye mbere ariko bakundana ari uko yatandukanye na Christian.

Ati "Twakundanye kuko ntandukanye n’uriya ariko mbere twari tuziranye, yari ahari ariko urumva umuntu aba azinranye n’abantu benshi, ntabwo baba ari abahungu mukundana, birangira dukundanye."

Agaruka ku gihe bamaranye yagize ati "tumaranye imyaka 2 irenga. Ndaryohewe mu rukundo mbaye ntaryohewe naba narabivuyemo."

Ni nyuma y’uko Josiane atandukanye na Tuyisimire Christian wari waramwambitse impeta ya Fiançailles muri 2020 amusaba ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

Mu mpera za 2021 ni bwo byamenyekanye ko aba bombi batandukanye ubwo Christian yashyiraga hanze andi mafoto y’umukubwa witwa Annah bakundanye kuva 2018.

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko ubu aryohewe n'urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top