Imyidagaduro

Amagambo asize umunyu Miss Nishimwe Naomie yabwiwe n’umukunzi we

Amagambo asize umunyu  Miss Nishimwe Naomie yabwiwe n’umukunzi we

Michael Tesfay, umukunzi wa Nyampinga w’u Rwanda 2022, yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru nziza amubwira amagambo meza y’urukundo aho bari basohokeye i Dubai.

Ubusanzwe uyu Nyampinga akaba agira isabukuru y’amavuko tariki ya 1 Mutarama, bakaba barahisemo kuyizihoriza Dubai.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije amafoto harimo imwe bari imbere y’umunara wa Cé La Vie i Dubai.

Tesfay yagize ati "isabukuru nziza ku mugore w’agatangaza mu buzima bwanjye. Ni ukuri ukwiye ibyiza, nzakomeza kugirana ibihe bitazabagirana na we, ndagukunda."

Muri Mata 2022 nibwo aba bombi byamenyekanye ko bari mu munyenga w’urukundo, kuva icyo gihe ntabwo buri umwe yahishaga amarangamutima ye ku wundi.

Kuva icyo gihe ni kenshi bagiye bagaragara umwe yaherekeje undi mu bikorwa bye nk’aho muri Nzeri 2022, Naomie yaherekeje Michael muri Gabon mu kwagura ibikorwa by’ikompanyi ye yitwa Be Space Group aho yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bizcotap.

Tesfay yifurije isabukuru nziza umukunzi we Naomie
Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwishema joselyne
    Ku wa 7-01-2023

    Nibyiza naomi nakomerezaho numukunziwe imana yamuhaye

  • Uwishema joselyne
    Ku wa 7-01-2023

    Nibyiza naomi nakomerezaho numukunziwe imana yamuhaye

IZASOMWE CYANE

To Top