Imyidagaduro

Miss Rwanda 2021: Miss Mutesi Jolly wanduye COVID-19 yakuwe mu kanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2021: Miss Mutesi Jolly wanduye COVID-19 yakuwe mu kanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wari witezwe kuyobora akanama nkemurampaka yagakuwemo ku munota wa nyuma, ni nyuma y’uko basanze yanduye COVID-19.

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yakuwe mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2016, ni nyuma y’uko basanze yanduye icyorezo cya Coranavirus.

Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bagombaga kuba kubagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 irimo kuba uyu munsi muri Intare Conference Arena.

Mbere y’amasaha make ngo Miss Rwanda 2021 finali ngo itangire, Mutesi Jolly abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko bitewe n’impamvu zitamuturutseho atari buboneke muri aka kanama nkemurampaka.

Ati“Nubwo tutari bubane uyu munsi nk’uko byari biteganyijwe, ku bw’impamvu zitunguranye! Ndashaka kwifuriza amahirwe masa ba Nyampinga bacu, mutambuke Gitore.”

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizeye ni uko Mutesi Jolly impamvu yakuwe muri aka kanama nkemurampaka ari uko bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus ahita akurwa muri aka kanama nkemurampaka.

No mu ijonjora rya nya nyuma bashaka abakobwa 20 bajya mu mwiherero Miss Mutesi Jolly yagombaga kugaragra mu kanama nkemurampaka ariko nabwo yakavuyemo ku munota wa nyuma ku mpamvu zitamenyekanye, ahubwo yaje kugaragara atanga Pass ku bakobwa bakomeje.

Aka kanama k’uyu munsi kagizwe n’umunyamakuru wa RBA, Evelyne Umurerwa, Munyaneza James wa The New Times, Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka; Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko na Pamela Mudakikwa, ufite uburambe mu itangazamakuru n’itumanaho.

Miss Mutesi Jolly yagombaga kuba ari mu kanama nkemurampaka uyu munsi
Mutesi Jolly basanze yanduye Coronavirus
Abagize akanamankemurampaka k'uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top