Ibyiyumviro bya bamwe nyuma y’uko abari mu Rwanda batazarebera final ya Miss Rwanda kuri YouTube
Nyuma y’uko abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko abari mu Rwanda batazakurikirana iki gikorwa kuri YouTube Channel ya Miss Rwanda ahubwo bazakirebera kuri televiziyo gusa, benshi banenze iki gitekerezo ndetse bamwe banavuga ko ntacyo byari bimaze.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, Ishimwe Dieudonne akaba umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yabwiye ISIMBI ko abazakurikirana iki gikorwa kuri YouTube ari ababa hanze y’u Rwanda gusa kuko sisiteme izakoreshwa mu Rwanda batayifiteho uburenganzira.
Hazakoreshwa sisiteme ya Membership aho bisaba umuntu kureba ayo mashusho agomba kuba ari umunyamuryango ndetse akaba azishyura amadorali 3, mu Rwanda rero iyi sisiteme ntiratangira gukora ku buryo abari mu Rwanda bayireberaho.
Yagize ati“ Uburyo buzakoreshwa ntabwo abari mu Rwanda byakunda, sisiteme izakoreshwa mu Rwanda ntituragira uburenganzira bwo kuba twayikoresha, hazifashishwa sisiteme membership kandi mu Rwanda ntikora, mu magambo make rero abari mu Rwanda uburyo bushoboka ni KC2, YouTube ntibizakunda.”
Tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hazaba umuhango wa nyuma wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda 2021, akaba azava mu bakobwa 20 bari mu miherero bahataniye iri kamba, uyu muhango uzabera muri Intare Conference Arena.
Benshi mu batanze ibitekerezo cyane ku nkuru ISIMBI yari yasangije abasomyi kuri Facebook, banenze iki gikorwa cyakozwe na Miss Rwanda.
Nk’uko bigaragra mu butumwa bumwe bwatanzwe tugiye kubereka, abantu bagiye bavuga ko n’ubundi iri rushanwa ntacyo ryari rimaze, kwanga kuryereka abanyarwanda kuri YouTube ntacyo bitwaye kuko ntacyo byendaga kubamarira cyane ko abanyarwanda bafite ibibazo byinshi birenze ibyo.
Uwitwa Nsengiyumva Theogene yagize ati”Miss rwanda se ni akawunga ni ibiki koko ubwibone gusa!!!?”
Ndangamiyumukiza Rwubaha Emmanuel Félicien “Baca umugani mu kinyarwanda ngo AGAHINDA GAKE NI UGUPFUSHA UMUCYURA. Bazabyihorere bampime. Dore ibitancira umwenda ni biriya”
Bizimana Damien “Igishya twakuragamo kizarorere... Bibaye byiza byaba mu muhezo”
Maz Africa Shakur “Hahaha 3$, muri kuzivuga nka 3 bigori ku bintu bidafite nicyo bimariye n’ababirimo”
Jojo Munezero “Ubwo hari icyo muhisha nyine, muri busness habamo amanyanga menshi rero inyungu ni izanyu si iza banyarwanda niyo mpanvu mwunva ko bitabareba.”
Becky Mukandayishimiye “Ubundi se Miss Rwanda imaze iki, ko mbona nta n’icyo bitumariye, yakabaye ivaho Burundu”
Jean Pierre Hakizimana “Na TVR se ntibizacaho? Cyangwa mwibwira ko mumutwereka bikatwungukira? Shyuhuhuuuuuu mugumane ingagi zanyu shyi! Ahubwo ntimuzanamuvuge dushakishe amazina hose”
Ibitekerezo
Mirindi
Ku wa 13-03-2021Ubwo c iracyitwa Miss Rwanda?