Imyidagaduro

Miss Shanitah wambuwe na Miss East Africa yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza

Miss Shanitah wambuwe na Miss East Africa yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza

Miss Umunyana Shanitah uheruka kwambikwa ikamba rya Miss East Africa 2020-2021, yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza nyamara ari ku nyungu bwite z’abayateguye.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yasabye abakobwa bagenzi be kugira amakenga y’aya marushanwa bashorwamo babwirwa ko azabagirira akamaro.

Ati “Bakobwa ntihazagire udushuka atubwira ko ashaka guteza imbere abakobwa no kubaha amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza kuko baba bagambiriye kwizamura ubwa bo no kwigwizaho inyungu ku giti cyabo.”

Ibi bibaye nyuma y’inkuru zimaze iminsi mu itantazamakuru ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Miss East Africa) yambuwe ibihembo bye.

Mu Kuboza 2021 ni bwo Umunyana Shanitah yambitswe iri kamba ahigitse abandi bakobwa bo muri aka Karere bari bahanganye, ni umuhango wabereye muri Tanzania.

Umwaka ugiye kwirenga avuga ko ibyo yemerewe birimo n’imodoka atarabihabwa aho umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, Mutesi Jolly yavuze ko imodoka yahise igurishwa kuko itwarirwa mu ruhande atari urwo mu Rwanda.

Uyu mukobwa yakomeje kwizezwa ibihembo bye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse akaba atanizeye ko azabibona.

Yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y'ubwiza
Imodoka yatsindiye ntabwo arayihabwa, umwaka ugiye kwirenga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • manishimwe chalres
    Ku wa 21-10-2022

    Andika Igitekerezo Hano njyenunvaga yakerura akavuga icyo amukundira kugiranko nabandi barebereho murakoze

  • Nina
    Ku wa 21-10-2022

    Wariwe na mwenenyoko!!!ndavuga Mutesi jolly

  • Niyonkuru René
    Ku wa 19-10-2022

    Byaribyo nuko yatinze kubimenya ndakurahiye ariko kuva avuze noneho yaruhutse abandi bumvireho

IZASOMWE CYANE

To Top