Umunyamideli wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto yateye utwatsi abantu bakomeje kumwibasira bavuga ko yagiye kwibagisha isura kugira agaragare neza.
Uyu mugore w’abana babiri hamaze iminsi hari inkuru zivuga ko yagiye kwibagisha isura kugira ngo akomeze gusa neza kurushaho.
Ubwo yakoraga ikiganiro ’live’ kuri Instagram Hamisa Mobetto yanatanze umwanya ku bakunzi be ngo bagire icyo bamubaza, benshi bagiye bagaruka kuri ibyo bintu bimaze iminsi mu itangazamakuru ko yibagishije isura.
Mobetto akaba yabiteye utwatsi avuga ko isura ye imeze ari uko yari ameze kuva akivuka atigeze yibagisha isura.
Ati "ku kibazo cyo kuba naribagishije isura, ukuri ni uko ntabwo nigeze nkora ikintu icyo ari cyo cyose cyo kwihinduza isura. Isura yanjye imeze uko yari imeze kuva nkivuka. Ntabwo nigeze nihinduza isura ngo mpindure uko ngaragara."
Yanabajijwe kandi impamvu atagira ibishushanyo (tattoos) ku mubiri we aho yavuze ko atabikunda ariko iyo abibonye ku bandi aba abona ari byiza.
Ati "nta bishushanyo mfite ku mubiri wanjye, nta na kimwe. Ntabwo mbikunda ariko nkunda kubibona iyo abandi babifite ariko atari njye."
Hamisa Mobetto amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuherwe ukomoka muri Togo, Kevin aho aheruka kuvuga ko yiteguye kumubyarira abana kuko umwana ari umugisha.
Ibitekerezo