Imyidagaduro

Mr Eazi yafunguye kompanyi mu Rwanda, arakurikizaho kugura inzu

Mr Eazi yafunguye kompanyi mu Rwanda, arakurikizaho kugura inzu

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze iminsi mu Rwanda, Mr Eazi yamaze gufungura kompanyi(company) mu Rwanda aho yavuze ko icyo azahita akurikizaho ari ukugura inzu mu Rwanda.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu kwezi gushize aho yagiye agirana ibiganiro n’abantu batandukanye, yasuye ikigo cy’igihugu cy’iterambere(Rwanda Development Board[RDB]), yasuye n’ikiyaga cya Kivu aho yavuze ko azahubaka amacumbi agezweho, uretse ibyo yanasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uburyo yishimiye u Rwanda byatumye igihe yagombaga kuhamara acyongera ndetse n’ubu akaba ari ho akiri.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na RDB bijyanye n’uburyo gushora imari byifashe mu Rwanda, uyu muhanzi yamaze gufungura Kompanyi mu Rwanda yitwa EMPAWA RWANDA LTD.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mr Eazi yavuze ko yamaze gufungura iyi Kompanyi mu Rwanda, igikurikiyeho ari ukugura inzu.

Ati”namaze gushinga EMPAWA Rwanda, RDB na Kigali IFC(Kigali International Financial Centre) bankoreye umuti, igikurikiraho ni ukugura inzu.”

Mr Eazi akaba yari asanzwe afite kompanyi ya EMPAWA Africa ifite intego yo gufasha abahanzi bakizamuka kugera ku ntego zabo bagaragaza impano biftemo, aho abatera inkunga mu buryo bushoboka bwose, ni ikintu avuga cyakabaye cyari kiriho igihe yatangiraga umuziki.

Uyu muhanzi kandi akaba yari yabonanye na Rwabukumba Celstin, umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange, aho yavuze ko bagiye gukorana mu rwego rwo kuzamura ishoramari muri Afurika.

Yamaze gufungura Kompanyi mu Rwanda
Yabonanye n'umuyobozi wa RSE, Rwabukumba Exchange
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top