Imyidagaduro

Mu buryo butunguranye umuhanzi Platini P yasezereranye n’umukunzi we(AMAFOTO)

Mu buryo butunguranye umuhanzi Platini P yasezereranye n’umukunzi we(AMAFOTO)

Umuhanzi nyarwanda wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko Platini arimo ategura ubukwe mu ibanga aho byavugwaga ko buzaba muri Mata uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatandatu nibwo Platini yasezeranye imbere y’amategeko na Olivia Ingabire biyemeza kubana akaramata.

Uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Platini na Olivia bakaba basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’umwaka bakundana. Olivia akaba yiga muri Kaminuza y’abadive ya AUKA.

Platini watunguye benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto nyuma yo gusezerana iherekezwa n’amagambo agira ati"Baba yemeye icyaha."

Kuva muri 2017 yatandukana na Ingabire Diane, ntabwo yigeze avugwa cyane mu rukundo cyane ko no mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yahakanye ko nta mukunzi afite, muri 2019 ubwo byavuzwe ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 ariko aza kubitera utwatsi.

Byari ibyishimo kuri Platini na Olivia
Nyuma yo gusezerana bahawe icyemezo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top