Imyidagaduro

Mu butumwa busa Knowless na Fireman bagragaje ko hari kibazo cyatumye bikura mu bitaramo bari bategerejwemo, Niyo Bosco yigira mu kindi

Mu butumwa busa Knowless na Fireman bagragaje ko hari kibazo cyatumye bikura mu bitaramo bari bategerejwemo, Niyo Bosco yigira mu kindi

Uyu munsi n’ejo hateganyijwe ibitaramo byiswe "People’s Concert" bigamije gususurutsa abitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Uyu munsi igitaramo cya mbere kikaba kirimo kubera i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis n’i Rugende.

Mu buryo busa n’ubutunguranye, abahanzi babatu mu bari batumiwe muri iki gitaramo ari bo; Knowless, Niyo Bosco na Fireman bikuye muri iki gitaramo.

M Irene ureberera inyungu za Niyo Bosco yavuze ko batanyuzwe n’imitegurire y’ibi bitaramo.

Ati " Bantu mukunda Umuziki wa Niyo Bosco mutwihanganire ntabwo akiri muri ibi bitaramo kuko tutanyuzwe n’imitegurire yabyo ariko kandi agomba gutaramira abantu bamukunda n’abashyitsi baje gusura u Rwanda rwacu!! Mureke duhurire mu Gisimenti iri joro. Nyamirambo na Rugende ntacyigiyeyo."

Knowless n’umuraperi Fireman, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za bo bashyizeho ubutumwa busa bagaragaza ko batakije muri ibi bitaramo kubera impamvu zitabaturutseho ahubwo ari abateguye ibi bitaramo.

Fireman yagize ati "Bantu banjye kubera impamvu zitanturutseho, ziturutse kubateguye ibi bitaramo mbabajwe no kubamenyesha ko ntakibibonetsemo byombi."

Knowless we yagize ati " Bantu banjye, kubera impamvu iturutse ’ku bateguye’ ibi bitaramo, mbabajwe no kubamenyesha Ko ntakibibonetsemo byombi."

Ibi bitaramo byateguwe n’uruganda rw’inzoga rwa Blarirwa, bahise basimbuza aba bahanzi Chris Eazy, Bwiza na Mico The Best.

Uretse aba bahanzi abandi bateganyijwe muri ibi bitaramo barimo Mani Martin, Platin, Ariel Ways, Ndandambara, Eric Senderi, Jojo Breaz, Intayoberana, Makanyaga n’Ingazo Ngari.

Abahanzi bari batumiwe muri ibi bitaramo
Niyo Bosco yakuyemo ake karenge yigira Gisimenti
Knowless yavuze ko ari impamvu zitamuturutseho
Fireman na we yatunze agatoki abateguye ibi bitaramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top