Imyidagaduro

Mu gahinda n’amarira, umuhanzi Bahati yahishuye ibanga rikomeye ryahishwe ryari hagati ye na Sandra witabye Imana(VIDEO)

Mu gahinda n’amarira, umuhanzi Bahati yahishuye ibanga rikomeye ryahishwe ryari hagati ye na Sandra witabye Imana(VIDEO)

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Bahati wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family yashenguwe n’urupfu rw’uwari umukinzi we bafitanye amateka akomeye na we wari umukinnyi wa filime, Umumararungu Sandra witabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Akaliza’ n’izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Urupfu rwe rwashenguye benshi by’umwihariko Bahati wakundanye na we imyaka 6, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yahishuye byinshi ku mubano we na Sandra ufite amateka akomeye aho bimwe mu bihe atazibagirwa ari ibihe by’ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

Bamenyanye mu 2011 ari nabwo batangiye gukundana, avuga ko babanye mu bihe bibi n’ibyiza. Baje gutandukana muri 2017 ariko ntabwo banganye ahubwo bakomeje kuba inshuti.

Yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Sandra yamutunguye kuko inshuro amuzi arwaye ari imwe ari nayo yaje kumuviramo urupfu.

Ati “urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.”

Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y’umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

Ati “Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.”

Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n’ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

Ati “njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n’abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.”

Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

Ati “nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w’umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.”

“Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.”

Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n’ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk’umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati “umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.”

Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n’ubukene aho baryaga ikiro cy’umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

Ati “hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w’imbere) imwe, ikambarwa n’ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.”

Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n’umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y’Amarira y’Urukundo aza mu ya Bahati yitwa ‘Akaliza’ ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk’umukinnyi mukuru.

Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

Urupfu rwa Sandre rwashenguye bikomeye Bahati wamenyekanye muri Just Family
Yitabye imana akiri muto
Bahati yavuze agahinda yatewe no kubura uwari umukunzi we ubu akaba yari nk'umujyanama we
Bahati avuga ko ibihe bigoye babanyemo ari rwo rwibutso asigaranye kuri we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top