Mu mapingu! Umunyarwenya Eric Omondi yagejejwe imbere y’Urukiko ahakana ibyo aregwa (AMAFOTO)
Umunyarwenya Eric Omondi yagejejwe imbere y’Urukiko ashinjwa gutegura imyigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.
Uyu mugabo ukomoka muri Kenya wubatse izina muri Afurika, yareganwaga n’abandi bantu 16.
Aba bose bashinjwa kuba ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare barigaragambirije ku muhanda uri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ngo bagerageje no kwinjira.
Bigaragambyaga basaba kuvugana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Moses Wetang’ula ku kijyanye n’izamuka ry’imibereho muri Kenya.
Benshi mu bari muri iyi myigaragambyo bakaba bari abavuga rikijyana muri Kenya, bavuga ko inzara irimo kwica abaturage miliyoni 55 zituye Kenya, bashakaga kumva icyo leta iteganya mu kuyirwanya nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko w’aba 17, Danstan Omari nk’uko The Citizen ibitangaza.
Bahise bafatwa maze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, bagezwa imbere y’Urukiko rwa Milimani ’Law Courts’ bose bahakana ibyo bashinjwa basaba ko ahubwo barekurwa batanze ingwate.
Baje kurekurwa ariko batanze ingwate y’amashilingi ya Kenya ibihumbi 20, ni ukuvuga ibihumbi 175 by’amafarana y’u Rwanda.
Ibitekerezo