Imyidagaduro

Mu ndirimbo ’Umutima w’Umusirikare’ Rocky Kirabiranya yifashishije ibyamamare gusa

Mu ndirimbo ’Umutima w’Umusirikare’ Rocky Kirabiranya yifashishije ibyamamare gusa

Rocky Kirabiranya umenyerewe mu gusobanura filime, yasohoye indirimbo "Umutima w’Umusirikare" aho yifashishije amazina amenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda.

Ni indirimbo yakoranye na Sean Brizz ndetse ba Fireman iba igaruka ku butwari bw’abasirikare.

Bavuga ko ari umuntu ufite umutima ukomeye wemera gusiga umuryango we akajya kwibera mu ishyamba kugira abaturage n’igihugu cye bagire amahoro.

Ubwo butwari bwe rero abantu bakabaye babumwubahira, ibyo yasize ntibyangizwe, ntibamwonyerere umutwaro ku mvura iba imuvuna ibitugu.

Nubwo ari indirimbo ya Rocky, nta hantu na hamwe uyu mugabo yumvikana aririmba.

Ni indirimbo mu mashusho ya yo yifashishije ibyamamare bimenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda, uretse Fireman na Sean Brizz baririmbye harimo Fifi Raya, Young Grâce, Anita Pendo, Fatakumavuta, Iyamuremye Serge, Kaddafi, Khalfan Govinda, Ddumba.

Ni indirimbo yakoranye na Sean Brizz na Fireman
Yifashishije ibyamamare
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kwitonda
    Ku wa 14-05-2023

    iyindirimboni ogi

  • Bosco
    Ku wa 27-03-2023

    Andika Igitekerezo Hano ndifuza kuyireba

  • Nkurunziza varens
    Ku wa 19-03-2023

    Andika Igitekerezo Hano UMUTIMAWUMUSIRIKARE BY ROCKY MUSIC

IZASOMWE CYANE

To Top