Muhire na Marie Reine wamuhaye impyiko bibarutse imfura nubwo baciwe intege, amasezerano bagiranye mbere yo kubana (VIDEO)
Muhire Jean Claude washinze ’Love Kids Foundation’ umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda na Uwera Marie Reine wamuhaye impyiko, bibabutse imfura ya bo aho avuga ko ari umunyamahirwe n’umunyamugisha.
Muhire Jean Claude na Marie Reine bakoze ubukwe mu Kwakira 2021, hari nyuma y’uko Muhire yari amaze kwivuza yarakize neza.
Muhire Jean Claude yabwiye ISIMBI ko kuba yarahawe impyiko n’umukunzi we bakaza no kubana bivuze ko ari umunyamahirwe n’umunyamugisha.
Avuga ko hari imbogamizi bagiye bahura na zo zitandukanye n’uburwayi aho benshi bavugaga ko bashobora no kutazabyara ariko bishimira ko ubu babyaye umwana akaba yaranakuze.
Ati "hari imbogamizi twagiye duhura na zo cyane cyane zijyanye n’uko niba muhuje ingingo abantu batekereza ko hari ibindi mutahuza."
"Byarabaye ni yo mpamvu mbaje kubitekereza, ndi umunyamahirwe n’umunyamugisha, twagize amahirwe yo kubyara umwana tugira n’umugisha w’uko Imana yamukujije, umwana yavutse akaba nta kibazo afite arimo arakura neza."
Muhire kandi ngo yishimira kuba yarabanye n’uwamufashije unamuzi neza.
Ati "Ibyo byose byabaye bitewe n’imbogamizi twagiye duhura na zo cyane yaba iz’uburwayi nagize n’izagiye ziza nyuma, mu magambo make nishimira ko nabanye n’umuntu tuziranye, icya kabiri ni umuntu wamfashije. "
Yakomoje no ku masezerano bagiranye mbere y’uko amuha impyiko, aho anavuga ko batabanye kubera impyiko ahubwo yayimuhaye ku bushake.
Ati "Si uko twabisezeranye mu Kiliziya no mu mategeko ya Repubulika y’u Rwanda ariko ni uko mu by’ukuri dusa n’aho twabikoze na mbere kuko na byo habamo gusezerana buriya, kugira ngo umuntu aguhe impyiko murasezerana."
Umugore we Marie Reine yahise amwunganira ati "ayo masezerano ni avuga ko utagurishije urigingo rwa we kandi ko ubikoze nta nyungu n’imwe ubifitemo."
Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari na yo nyuma.
Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.
Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’uwamwemereye impyiko.
Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba yari n’umukunzi we.
Ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 12-11-2022Muri umuryango wubaha Imana pee.
-xxxx-
Ku wa 12-11-2022Muri umuryango wubaha Imana pee.