Imyidagaduro

Muve mu nkundo mushyire umutima ku kazi – Diamond ugiye kumara hafi imyaka 2 atumvikana mu rukundo

Muve mu nkundo mushyire umutima ku kazi – Diamond ugiye kumara hafi imyaka 2 atumvikana mu rukundo

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, nyuma y’uko yagiye adahirwa mu rukundo yasabye abantu gushyira umutima ku kazi bakava mu nkundo kuko uretse kubatesha umwanya nta kindi bizabamarira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Staories ye yagize ati “ita ku kazi ka we kubera ko buri gihe umusaruro uzaza ari mwiza… ariko nujya mu rukundo cyane, umusaruro uzaza ari mubi kandi ubabaje. Mubyakiriye bivuye ku Ntare(Lion cyangwa Simba izina akunda kwiyita).”

Diamond uzwiho gukunda abakobwa cyane, akaba agiye kumara hafi imyaka 2 atumvikana mu rukundo, ni nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna muri Werurwe 2020.

Yakundanyeho na Wema Sepetu batandukanye ahita ajya mu rukundo na Zari Hassan babyaranye abana 2, batandukanye muri Gashyantare 2018 icyo gihe akaba yari mu rukundo na Hamisa Mobetto na we batatindanye n’ubwo yamubyariye umwana w’umuhungu, nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Tanasha Donna na we baje gushwana muri 2020 na we bamaze kubyarana umuhungu.

Diamond Platnumz yasabye abantu kudaha umwanya munini urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top