N’ubwo bamaranye amezi 5 gusa bakundana yari agiye kubivamo, urukundo rwa Myasiro na Josée bagiye kurushinga
Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru Myasiro Jean Marie Vianney, avuga ko n’ubwo yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Niyomufasha Josée ariko hari igihe cyageze yumva iby’urkundo abivuyemo bitewe n’amagambo y’abantu.
Ku munsi w’ejo nibwo Myasiro JMV yateye ivi asaba Niyomufasha Josée ko yazamubera umugore, ni nyuma y’amezi 5 bakundana.
Myasiro yabwiye ISIMBI ko ikintu yamukundiye ari uko ari umukobwa utuje abona afite intego nziza zo kubakwa utaratwawe n’iraha, akaba ajyanye n’ibyufuzo bya Myasiro.
Ni umukobwa utuje, ni umukobwa ufite umutima mwiza, areba kure azi kubana neza n’abandi, ntabwo agira ibintu by’amaraha, arakuze azi icyo gukora, ni umukobwa ubereye urugo ubona yakubaka nagerageje mu buryo bumwe cyangwa ubundi, muri make ni we mukobwa mbona ari cyo cyerekezo cyanjye maze igihe kinini nifuza.”
Bwa mbere ahura na we bahuriye mu kazi kwa Nyirangarama aho umukobwa akora, na Myasiro akaba akinira ikipe yaho bagenda bamenyana gahoro gahoro kugeza bivuyemo urukundo.
Ati”Twahuriye mu kazi nkimara gusinya amasezerano(yo kuba umukinnyi wa Nyirangarama Athletic Club), nari ngiye mu biro hari ibyo nari ngiye kurebayo musangayo aba ari we unyakira, anyakirana umutima mwiza, urugwiro, nyuma y’ubwo twahise duhana nimero, nyuma twaje guhurira muri siporo ambwira ngo mwigishe uko umuntu yakora siporo cyane cyane mu buryo bwo kugabanya ibiro, tumenyana gutyo amata abyara amavuta, uko iminsi yashize namusabye urukundo ararunyemerera.”
Avuga ko mu gihe cy’amezi 5 amaranye n’umukunzi we, ikintu kimwe cyamutunguye ni uburyo babateranyije ariko undi akanga kumuvaho ahubwo akarwanirira urukundo rwabo.
Ati”Bamuciye intege bamubuza ku nkunda bamubwira ko abasitari nta gahunda baba bafite yo gushaka, bamuca intege cyane ko agomba kundeka ko tudakwiranye, bamwe na bamwe mu bo bakoranaga ariko ntiyacika intege, bashyiraho imitego imwe n’imwe nkayigwamo ariko ntiyandekuye ahubwo twarabiganiriye birakemuka, nicyo kintu yankoreye kikantungura ukuntu yanze kundeka hejuru y’ibintu byose bambeshyeye ariko yarwaniye urukundo rwacu.”
Akomeza avuga ko n’ubwo urukundo rwabo rumaze igihe gito ariko bagiye bagirana ibibazo bagashwana ariko nyuma bakaza kwiyunga, ngo hari n’igihe cyageze yumva we iby’urkundo yabivuyemo neza.
Ati”byabayeho hari igihe cyageze nshaka kubivamo, nahaye umwanya abaduteranyaga ariko nyuma nza kugira inshuti nziza yitwa Ange Albert angira inama, aranyegera angira inama inshuti nziza niyo itumye uyu munsi tugiye kubana.”
Nyuma yo gutera ivi, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 ari bwo bazasezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, ubukwe nyirizina bukazaba tariki ya 28 Kamena 2021.
Ibitekerezo