Imyidagaduro

Nabonye abakobwa barira kubera njye, hari abamvuze neza ariko ubu ni bo bandwanya - Umuhanzi Meddy

Nabonye abakobwa barira kubera njye, hari abamvuze neza ariko ubu ni bo bandwanya - Umuhanzi Meddy

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ntacyo atabonye kugeza aho abamushyigikiraga ubu ari bo bamurwanya.

Ibi byose yabigarutseho mu buhamya yatanze binyuze mu kiganiro yakoreye ’live’ kuri Instagram ye aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa.

Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kureka gukora umuziki usanzwe (secular music) akajya gukora umuziki wo guhimbaza Imana abantu benshi ntabwo babyakiriye neza ndetse bavuga ko abatengushye.

Muri iki kiganiro yaraye akoze yavuze ko atigeze yita ku magambo y’abantu kuko yasanze nta rukundo rw’ukuri bamufitiye.

Ati “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, nabo bakigira nk’aho bankunze.”

“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda mu ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”

Yakomeje avuga ko yabonye byinshi ntacyo atabonye harimo n’abakobwa bariraga kubera we atari urukundo ahubwo ari amarangamutima.

Ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye , nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima , ni ukwikunda , si urukundo nyakuri.”

Meddy yavuze ko yari abayeho ubuzima bumeze nk’ikinyoma aho abantu bakundaga ubu ari bo babaye abanzi be, ibintu avuga ko adakeneye.

Ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi!.Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo nibo bandwanya , hari abo twatangiranye ariko ubu nibo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti. ”

Ngabo Medard wemeza ko abantu mu muziki ari bo bagushyira ku rwego rumwe ubundi bakaba banarugukuraho, umuziki yakoraga kuva ku myaka 14 yumvaga muri we hari ikintu abura, yaje kumenya ko ari Imana ahitamo kwiyegurira umuziki wo kuyiramya no kuyihimbaza.

Meddy yavuze ko ubu adakeneye kubaho ubuzima bw'ikinyoma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Aline Imena
    Ku wa 31-07-2024

    Keep it up @Meddy
    Kuko ni amahitamo yawe rwose
    Kandi Les vrais Fans ubundi banyurwa nibyo URI guhanga ndibaza kuko nkanjye nkukundira Ijwi ryawe na Videos zikoranye Ubuhanga
    @Vava Imana ikwakire shenge
    Kandi nkomeje Umuryango wawe n INSHUTI

  • Yaya toure
    Ku wa 28-07-2024

    Wahisemo nez turagukunda cyne

  • munyaneza innocent
    Ku wa 27-07-2024

    Abisi ntacyiza bagira Imana mbere yabyose couraje turagukunda bihorere.

  • munyaneza innocent
    Ku wa 27-07-2024

    Abisi ntacyiza bagira Imana mbere yabyose couraje turagukunda bihorere.

  • munyaneza innocent
    Ku wa 27-07-2024

    Abisi ntacyiza bagira Imana mbere yabyose couraje turagukunda bihorere.

  • munyaneza innocent
    Ku wa 27-07-2024

    Abisi ntacyiza bagira Imana mbere yabyose couraje turagukunda bihorere.

  • Byemveni Theoneste
    Ku wa 27-07-2024

    Ntacyowakora ngushimwe nabantu

  • Twagirumukiza Cedric
    Ku wa 27-07-2024

    Medy turakwera cyane inzira wahisemo niyanyayo

  • Twagirumukiza Cedric
    Ku wa 27-07-2024

    Medy turakwera cyane inzira wahisemo niyanyayo

  • Bararigendana Gerard
    Ku wa 27-07-2024

    nukuri Meddy wahisemo inzira nziza kwiyegurira Imana wowe mubuzima bwawe bwose,njye kugiti cyanjye naje gusanga ikizamini umuntu uwariwe wese atakigera nta rimwe atsinda muri iyisi nugushimisha abantu Bose!Meddy komeza urugendo watangiye ushyigikiwe nuyobora abatware Bose nakomeye muri iyisi nabo bakuvuga nabi ndabyizeye umunsi umwe nabo nibamara kumenya ukuri bazagusaba imbabazi kuko umuziki wawe warabatunze.

  • Zachia MUHIMPUNDU
    Ku wa 27-07-2024

    Gukorera Imana ntagihombo kirimo imbere cyane kdi Imana igushyigikire naho abantu bo bababashaka guhaza amarari yabo wowe komeza inzira watangiye wicika intege wahisemo neza nyagasani murikimwe kdi aragukunda courage

  • Zachia MUHIMPUNDU
    Ku wa 27-07-2024

    Gukorera Imana ntagihombo kirimo imbere cyane kdi Imana igushyigikire naho abantu bo bababashaka guhaza amarari yabo wowe komeza inzira watangiye wicika intege wahisemo neza nyagasani murikimwe kdi aragukunda courage

  • Mbaraga julius
    Ku wa 26-07-2024

    Meddy nkunda uburyo ubuzima bwawe ubutwara muburyo bwawe bwite kuva nakumenya wabaye uwo kureberaho kuko witwaraga utuje nabyabakobwa na kumvagaho uburyo ufata imyanzuro so rero kora nkawe ni mana yawe nuzakorwa ni soni ndumufana wawe kuva cyera kugeza ubu inkoramutima

  • Mugisha Rubavu bugeshi
    Ku wa 26-07-2024

    Igumanire umwimerere wawe abisi niba ntamunoza nshuti yanjye na yesu baranze katswe wowe

  • Mugisha Rubavu bugeshi
    Ku wa 26-07-2024

    Igumanire umwimerere wawe abisi niba ntamunoza nshuti yanjye na yesu baranze katswe wowe

  • Mugisha Rubavu bugeshi
    Ku wa 26-07-2024

    Igumanire umwimerere wawe abisi niba ntamunoza nshuti yanjye na yesu baranze katswe wowe

IZASOMWE CYANE

To Top