Imyidagaduro

Nacecetse igihe kirekire ariko bigomba kurangira - Muyoboke Alex

Nacecetse igihe kirekire ariko bigomba kurangira - Muyoboke Alex

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda yasabye abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki nyarwanda kureka udukundi n’amakimbirane bivugwa muri uru ruganda ahubwo bagashyira imbere gukorera hamwe mu rwego rwo kuruteza imbere.

Ni mu butumwa uyu mugabo wubatse izina mu muziki Nyarwanda yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agaruka ku dukundi n’inzangano zimaze iminsi zivugwa mu muziki nyarwanda.

Yagize ati “Bagenzi banjye, nacecetse igihe kinini, gusa iki nicyo gihe ngo mvuge, dukwiye gushyira iherezo kuri utu dukundi tudafite epfo naruguru turi mu ruganda rwacu rw’umuziki."

Yakomeje agira ati "Birakwiye ko twiga kubahana, gushima no gushyigikirana ku bw’iterambere ryacu. Abanyarwanda barashishoza bidasanzwe; bareba ibintu byose bakicecekera.”

Muyoboke kandi yavuze ko buri umwe aba akwiye kwigirira icyizere n’iyo haba nta wundi ukimufitiye cyangwa amubonamo ubwo bushobozi.

Muyoboke Alex yavuze ibi mu gihe hamaze iminsi havugwa amakimbirane adasanzwe kubafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki mu Rwanda, yaba hagati y’abahanzi, abajyanama b’abahanzi, abashoramari, abanyamakuru n’abandi.

Muyoboke Alex yavuze udukundi turi mu muziki dukwiye gucika bagasenyera umugozi umwe

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top