Imyidagaduro

Nana wo muri City yahishuye ibintu 3 byamugoye i Burayi, abantu akumbuye mu Rwanda (VIDEO)

Nana wo muri City yahishuye ibintu 3 byamugoye i Burayi,  abantu akumbuye mu Rwanda (VIDEO)

Umwaka n’igice urashize Uwamwenzi Nadege wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Nana agiye mu Bubiligi asanze umugabo, avuga ko kimwe mu bintu byamugoye harimo ikirere n’ibiryo byaho.

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nana yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho umugabo atuye anakorera.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nana yavuze ko ibintu byamugoye ageze i Bulayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu baziranye yakwisanzuraho nibyo biza imbere.

Ati "Ibiryo, ikirere, abantu. Ubuzima bushingiye ku bintu byinshi, uzi kurya, ukanywa ibaze nk’uyu muturanyi waha nta nubwo agusuhuza, mu Rwanda umuturanyi aba ari nk’umuvandimwe agutira ikintu na we akagutiza ariko hano aranapfa ukigira ku kazi ahubwo ugahamagara polisi ko barimo kugufungira umuhanda."

Agaruka ku bantu akumbuye mu Rwanda bakinanaga cyane cyane muri City Maid, yavuze ko akumbuye Nick, Nikuze na Bahavu.

Ati "nkumbuye ikipe yanjye yose, uhereye kuri chr wanjye Nick, ukajya kuri mukeba wanjye Nikuze, ba Rosine, Diane, ikipe tekinike yose ndabakumbuye. "

Yavuze ko bishoboka ko mu minsi iri imbere yazongera akagaragara muri iyi filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi.

Nana yasanze umugabo we mu Bubiligi
Nana avuga ko kuhamenyera byamutonze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top