Imyidagaduro

Ndi nka se – Ragga Dee yateye utwatsi ibyo guterana ingumi na Chameleone

Ndi nka se – Ragga Dee yateye utwatsi ibyo guterana ingumi na Chameleone

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Ragga Dee yahakanye amakuru avuga ko yarwanye na Chameleone bapfa amafaranga bari bahawe ariko akabacika ashaka kuyarya wenyine.

Mu mpera z’icyumweru gishize hagiye hanze amashusho y’imodoka ya Chameleone yaka iparitse hagati mu ishuri ku muhanda ujya Gulu nta mufosheri urimo, ngo hari nyuma y’uko ngo yari yegerewe n’abashinzwe umutekano bashaka kumufunga ku mpamvu zitaramenyekana.

Hari nyuma y’uko yari asoje inama yari yamuhuje n’abandi bahanzi bagenzi batari bishimiye umushinga wa UMA(Uganda Musicians Association) aho yagiye awuryamo amafaranga batabizi, iyi nama yari iyobowe na murumuna wa Museveni, Gen Caleb Akandwaho biga ku iterambere ry’abahanzi muri ibi bihe, nyuma y’iyi nama yabahaye amafaranga ko bayagabane ariko ngo Chameleone yaje guhita aburirwa irengero.

Ibi nibyo byatumye Ragga Dee amukurikira bararwana karahava, gusa uyu muhanzi we yahakanye ibi kuko avuga ko atarwana na Chameleone kandi amufata nk’umwana we.

Ati “ibyo ni ibinyoma, ntabwo najya mu mirwano na Chameleone kubera ko turi inshuti, ibirenze kuri ibyo ndi nka se, naramutoje kandi turi inshuti cyane.”

Ragga Dee (iburyo) yahakanye ko yarwanye na Chameleone(ibumoso)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top