Ndimbati yatunguranye muri ‘Bianca Fashion Hub’ aza yambaye ipantalo y’amaguru asumbana yasekeje benshi
Umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Ndimbati yatunguranye mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’ aza yambaye bidasanzwe aho yari yambaye costume ariko ikote rifite ukuaboko kumwe ukundi ari kugufi ndetse n’ipantalo ukuguru kumwe ari kugufi.
Uyu munsi nibwo habaye ibirori bya ‘Bianca Fashion Hub’ byateguwe na Bianca, umunyamakuru wa ISIBO TV aho ari buhembe abantu babiri(umuhungu n’umukobwa) baje bambaye neza kurusha abandi.
Ibi birori byabereye kuri Onomo Hotel, buri wese wiyizeye mu myambabarire yazaga atambuka ku itapi itukura(Red carpet), ubundi akiyereka akanama nkemurampaka kari buze gutoranya uwatsinze.
Ndimbati yaje yambaye costume y’umukara n’icyatsi. Iyi costume ye ikaba yatunguye benshi bitewe n’uburyo idozemo.
Ikote ukoboko kw’ibumoso ni kugufi kugera ruguru gato y’inkokora, ni mu gihe n’ukuguru kw’ipantalo kw’iburyo kugera ku mavi.
Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Papa Cyangwe na we waje mu myambaro itangaje ndetse n’umukobwa yari yazanye akaba yari yambaye iherena rikozwe mu gakingirizo.
Abandi harimo na Muyoboke Alex umunyerewe mu kurerebera inyungu z’abahanzi, itsinda rya Symphony Band rikunzwe n’abatari bake n’bandi.
Ibitekerezo