Imyidagaduro

Ngo nintera imbere azaba Dendo – Umuhanzi Alto wadindijwe na Empire Records ya Oda Paccy

Ngo nintera imbere azaba Dendo – Umuhanzi Alto wadindijwe na Empire Records ya Oda Paccy

Desenge Eric uzwi nka Alto mu muziki yahishuye ko yamaze gutandukana na Ladies Empire y’umuhanzikazi Paccy ndetse ko ubwo yasezeraga yabwiwe ko natera imbere bazahinduka dendo, ni nyuma yo kumukorera indirimbo 2 mu myaka 2.

Uyu muhanzi wamaze gusinyishwa na TB Music Etntertainment, mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko yatandukanye na Ladies Empire ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yasinyaga aya masezerano, Alto yavuze ko yirinze kuba yagira icyo abivugaho bataramusubiza.

Ati“impamvu nanze kugira icyo mbivugaho ni uko bari bataransubiza. Ariko icyatumye dutandukana ni uko ibyo twumvikanye batabikoze, mu myaka 2 mpamaze bankoreye indirimbo 2, mu gihe amasezerano yavugaga ko bagomba kunkorera indirimbi 5 mu mwaka nkanakorana n’umuhanzi nifuza.”

Yakomeje avuga ko yabandikiye ariko atigeze abona igisubizo cy’ibaruwa yaboherereje kuri Email ahitamo kuyitanga kuri WhatsApp ari nabwo Manager wa Ladies Empire yamubwiye ko natera imbere azahinduka dendo.

Ati“ntabwo ibiro byari bigikora, amasezerano yavugaga ko umuntu aramutse atishimiye imikorere atanga iminsi 30, ibaruwa nayohereje kuri email ndabibona ko bayibonye ariko sinasubijwe, nanayoherereje manager(Nadia) kuri WhatsApp, abonye ubutumwa bwanjye yambwiye nabi bikomeye amenyesha ko nindamuka nteye imbere azaba dendo.”

Nyuma yo gutandukana na Ladies Empire yaraye asinye muri TB Music Entertainment we n’undi witwa Yampano, basinyishijwe na Muyoboke Alex wari uhagarariye iyi kompanyi.

Alto ngo Ladies Empire yamubwiye ko natera imbere bazahinduka dendo
Yasinye muri TB Music Entertainment we na Yampano, Muyoboke Alex ni we wari uhagarariye iyi kompanyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top