Imyidagaduro

Ni inshuti yanjye kandi ntabwo tuzareka ubucuti bwacu kubera ayo magambo yanyu – Nyambo avuga ku rukundo rwe na Titi Brown

Ni inshuti yanjye kandi ntabwo tuzareka ubucuti bwacu kubera ayo magambo yanyu – Nyambo avuga ku rukundo rwe na Titi Brown

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda umaze kubaka izina, Nyambo Jesca yahakanye amakuru y’uko akundana n’umubyinnyi Titi Brown, ahamya ko ari inshuti magara kandi badateze kuzareka ubucuti bwa bo kubera amagambo y’abantu birirwa bavuga.

Muri Gashyantare 2024, ni bwo inkuru zatangiye gusakara ko Nyambo na Titi Brown bari mu munyenga w’urukundo, ni nyuma y’amashusho n’amafoto yagiye hanze bagiranye ibihe byiza kandi asohoka ku munsi w’abakundanye.
Nyuma Titi Brown yahakanye aya makuru avuga ko ari inshuti gusa kandi nta kindi kibyihishe inyuma, yashyizemo akantu ko gusetsa avuga ko Nyambo atamwemera.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Nyambo Jesca yavuze ko ukuri guhari ari uko we na Titi Brown batari mu rukundo.

Ati “Abantu barimo kuvuga ngo njye ndi mu rukundo na Titi Brown, nabonye byaravuzwe, byaravuzwe birongera biravugwa, murashaka kumenya ngo ndi umukunzi wa Titi Brown? Ni icyo mushaka kumenya? None se ko atari byo.”

Agaruka ku hantu akeka ko ibyo byose byaba byaraturutse, yavuze ko akeka amashusho yagiye hanze ku munsi w’abakundanye ari kumwe na Titi Brown, amashusho avuga ko ashobora kuba atarafashwe kuri uwo munsi.

Ati “Ubanza njye mbereye gushyingirwa abahungu, ntabwo mbizi nanjye. Ariko ubanza impamvu babivuze hari amashusho twafashe ku munsi w’abakundana ndi kumwe na Titi, ariko hari ukuntu amashusho ashobora gufatwa nk’uyu munsi akazajya hanze ejo mutitabye ku bya St Valentin, hari nk’amashusho mfite ya kera ndi kumwe n’abandi bantu dukorana, akazajya hanze undi munsi abantu bagakeka ko ari ay’ako kanya.”

Abajijwe niba Titi Brown ari inshuti ye cyangwa ari umukunzi we, yagize ati “ni inshuti yanjye Titi, ni inshuti yanjye cyane, ni n’umwana mwiza. Ni inshuti yanjye kandi ntabwo tuzareka ubucuti bwacu kubera ayo magambo mwirirwa muvuga, mu munshyingira, tuzaba inshuti ahubwo ubwo bucuti bwacu tububyaze umusaruro.”

Tariki ya 14 Gashyantare 2024 ni bwo bwa mbere baciye amarenga y’urukundo rwa bo aho hagiye amashusho hanze basohokanye ku munsi w’abakundana, bagiriye ibihe byiza mu bwato.

Titi Brown akaba yarafunguwe mu Kwakira 2023, ni nyuma y’imyaka 2 afunzwe aho yari akurkiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, gusa yaje kugirwa umwere kuri ibi byaha.

Nyambo Jesca ni umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho azwi cyane muri filime y’uruhererekane ya ’Umuturanyi’ inyura kuri Zacu TV ndetse no kuri YouTube.

Nyambo yavuze ko atari mu rukundo na Titi Brown
Gusa ngo ni inshuti ye magara
Intandaro ni amafoto ya bo yagiye hanze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top