Imyidagaduro

Niyonizera Judith yibarutse! Amafoto ye atwite utabonye

Niyonizera Judith yibarutse! Amafoto ye atwite utabonye

Niyonizera Judith uheruka gutandukana byemewe n’amategeko n’umuhanzi Safi, yibarutse imfura ye n’umukunzi we Dustin uheruka kumwambika impeta.

Amashimwe ni menshi kuri Judith Niyonizera wibarutse imfura ye nk’uko bigaragara mu mafoto yakoze nk’amashusho yumvikanamo indirimbo y’Imana yo muri Kiliziya Gatolika "Sinogenda Ntashimye", yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Judith amaze ibyumweru 3 yibarutse ariko akaba atarashatse guhita abishyira hanze.

Yibarutse nyuma y’uko muri uku kwezi ari bwo yasangije abamukurikira amafoto Dustin amusaba kumubera umugore na we akabyemera maze akamwambika impeta ya fiançailles.

Byose bibaye nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka ari bwo Judith n’umuhanzi Safi Madiba bari barakoze ubukwe muri 2017 ariko ntibigende neza babonye gatanya.

Ni ibyishimo bikomeye kuri Niyonizera Judith
Dustin na Judith bibarutse imfura yabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top