Imyidagaduro

Nkwinjize mu nkuru y’urukundo rwa Sibomana Patrick Papy n’umugore we Housnat wamwisabiye ko bakundana(VIDEO)

Nkwinjize mu nkuru y’urukundo rwa Sibomana Patrick Papy n’umugore we Housnat wamwisabiye ko bakundana(VIDEO)

Umukinnyi wa Police FC, Sibomana Patrick Papy n’umugore we Uwase Housnat Sultan bagiye kuzuza imyaka ine babanye aho bafite umwana umwe w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia uri hafi kuzuza imyaka 3 y’amavuko.

Nyuma yo gusurwa n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu munsi kigiye kukwinjiza mu nkuru y’urukundo rwabo, ni urugendo rutari rworoshye ariko bishimira ko baje kubigeraho ubu bakaba babanye neza kandi bishimye.

Uyu muryango utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, ibirometero 13 uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Inkuru y’urukundo yabo itangirira muri 2012 ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange(Tronc Commun) muri APE RUGUNGA mu mwaka wa 2, icyo gihe Papy yakiniraga Isonga biga bataha muri FERWAFA.

Inkuru y'urukundo rwabo itangira 2012

Papy avuga ko abona bwa mbere Housnat yamweretswe n’inshuti ye yitwaga Jean Luc imubwira ko haje umukobwa mwiza ashaka kumutereta.

Sibomana Patrick wari ufite umukunzi icyo gihe, yatangiye kuba inshuti ya hafi ya Housnat bagenda biyumvanamo kugeza atandukanye n’uwari umukunzi we.

Papy ati“byatangiye kera twiga mu wa kabiri ariko byakomeye cyane tugeze mu wa gatatu(2013). Nibwo nahuye n’uwo Imana yari yaranjyeneye. Niba ujya usoma Bibiliya baravuga ngo umufasha wawe aba ari urubavu, nkimubona urubavu rwahise rumvamo ntagira kugenda mpengamye, hhh.”

Yavuze ko yatangiye kujya yumva ashaka kumubona buri munsi, rimwe na rimwe akihisha agacika abakinnyi babanaga mu Isonga akababwira ko asubiye ku ishuri kwiga kandi nyamara atari byo.

Ati“natangiye kuzajya numva nshaka kumubona buri kanya, kuko njye natangiye kujya mu ikipe y’igihugu nkiri muto, nabanaga na Bertrand mu Isonga, yabaga abizi nkaza nkasanga yanteguriye ishati n’ipantaro byo kujya ku ishuri wenda tuje nka saa 16h, kandi abandi bari buhite baruhuka ariko njye nkahita njya ku ishuri bakavuga ngo mbega umwana ukunda kwiga, ariko ntabwo nabaga njyanywe n’ishuri, nabaga nikumburiye chr.”

Housnat avuga ko yagiye muri APE RUGUNGA avuye kwiga Nyabihu mu kigo cyitwa Gatovu, ngo yaje kumumenya afite undi umukunzi.

Ati“nagiye APE muri 2012 mu gihembwe cya mbere Papy tumenyana mu gihembwe cya kabiri ariko afite undi bakundana, gusa ntabwo twahise dukundana twabanje kuba inshuti zisanzwe.”

Akomeza avuga ko ari we wabanje gukunda Papy ariko abanza gutinya kubimubwira kuko yari afite undi mukunzi.

Ati“n’abanyeshuri bose bo muri APE twiganaga iyo nkuru barayizi ko ari njye wabanje gukunda Papy. Icyo gihe yakundanaga n’umukobwa mwiza cyane hahandi wumva na we nta cyizere wifitiye, nyuma rero baje kurekana tuza gukundana. Ntabwo ari njye watumye batandukana, urumva nanjye nari mpari nk’inshuti ariko hari utuntu nagombaga gukora tumwereka ko nanjye yampa amahirwe.”

Papy avuga ko kuba yaratandukanye n’uwari umukunzi we n’ubundi n’ubwo bakundanaga batinyanaga, no kuganira kwabo habaga harimo intera nini cyane.

Mushuti we witwa Jean Luc yamusabye kumuherekeza kujya kureba Housnat wari mushya mu kigo ashaka ko ari we bazakundana ariko birangira Housnat atamwiyumvishemo ahubwo amubwira ko ashobora kuba yikundira Papy.

Ati“Jean Luc yarambwiriye ati uriya mukobwa ashobora kuba agukunda, icyo gihe nakiniraga ikipe y’igihugu kandi hari ukuntu uba wiyumva, ndavuga nti eeeh, ndamubwira nti na keza, njyayo ndamubwira nti ariko wabwiye Jean Luc ngo urankunda, sinibuka icyo yansubije.”

Uwase Housnat kuri iyi ngingo yagize ati“nari inshuti y’uwo Jean Luc ari n’inshuti ya Papy, twese twarakundanaga ariko ntawabasha kwerura ngo abibwire undi. Hari umushuti wanjye witwa Princess twiganaga, Papy yamwandikiye kuri Facebook amubwira ko ankunda ariko amubuza kubimbwira ariko arabimbwira, nanjye nibwo nahise mbwira Jean Luc ko mukunda nawe abibwira Papy, araza arambaza ngo ibintu Jean Luc yambwiye nibyo? Ndamubwira nti nibyo ndagukunda, narabyeruye nta kintu nabaye.”

Mu rukundo rwabo banyuze muri byinshi

Urukundo rwabo ni inzira ndende itari yoroshye

Kuva batangiye gukundana bagiye bahura n’ibintu bikomeye byatumaga bari no gutandukana, ababyeyi babo ntabwo babyumvaga kuko bavugaga ko bituma basubira inyuma mu ishuri.

Papy ati“No ku ishuri byigeze kuba ikibazo bakavuga ngo uyu mwanya ntabwo ari uwo guteretana, n’ababyeyi be ku mwana wese ufite imyaka 15 cyangwa 16, baba bavuga ngo ugomba kwita ku ishuri, ababyeyi bajemo ariko biranga.”

“Hari igihe batujyanye kwa Prefet witwaga Shyundu ari kumwe n’abandi bagabo nka batatu, icyo gihe n’ababyeyi be bari bahari ndetse anabatinya ariko icyo gihe baramubajije niba ankunda aremera.”

“Baje muri FERWAFA baravuga ngo ntabwo dushaka ko umuhungu wanyu akundana n’umukobwa wacu amubuza kwiga, icyo gihe umutoza Kanamugire(Aloys) yaravuze ngo se niba abana bakundana mwabaretse, icyo mwakora cyose Imana yaravuze ngo bazabana ntacyo mwahindura, ahita ambwira ngo igendere mu myitozo.”

Bamaze igihe batavugana ariko nyuma y’igihe yongera kumwegera amubwira ko kumureka byamunaniye bahitamo kubikomeza, ahanini ababyeyi ntibumvaga ukuntu umwana wabo yakundana n’umukinnyi bitewe n’isura bari bafite muri sosiyete icyo gihe, gusa nyuma baje kubyemera barikundanira.

Bakomeje kurwanira ishyaka urukundo rwabo kugeza muri Gicurasi 2017 ubwo bakoraga ubukwe bemera kumarana igihe cyabo cyose basigaje ku Isi. Tariki ya 2 Gashyantare 2018 Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia.

Mu rugo rwabo barishimye kandi baruzuzanya Housnat avuga ko umugabo we ari umugabo uzi gufata inshingano kandi atajya amuvunisha.

Papy yavuze ko ikintu cyamutunguye akigera mu rugo rwe ari ukumenyera kwirirwa ahantu hatari abantu ari kumwe n’umugore we gusa, kuko kuva 2009 yabaga muri FERWAFA mu irerero ryayo, avamo ajya mu Isonga nabwo agumya kuba muri FERWAFA, 2013 kugeza 2017 yakiniraga APR FC kandi yabaga Kimihurura aho abakinnyi b’iyi kipe ababishatse baba ntabyo kujya gukodesha.

Ni umuryango uhora wishimye
Bafite umwana w'umukobwa ugiye kuzuza imyaka 3

AMAFOTO: Robert MUTABAZI / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • fadf
    Ku wa 19-01-2021

    dfagasdg

IZASOMWE CYANE

To Top