Ntiyashoboraga kwemera ko hari undi unsukura… Urukundo rwa Nice na Mukunzi uhamya ko umugore we atazi ibyo akina(VIDEO)
Umukinnyi wa UTB VC akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mukunzi Christophe ahamya ko urukundo rwe n’umugore we bamaze imyaka 5 babana nta bintu bigoranye cyane bigeze bahura nabyo, gusa avuga ko umugore we ashobora kuba atazi icyo akina.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mukunzi Christophe na Muhizi Nice Giramata kibanze ku rugendo rwabo mu rukundo, bahishuye uko bamenyanye.
Bavuga ko bahuye muri 2012 kuri Maison de Jeune Kimisagara, Nice yari yaje kureba imikino ya shampiyona ya Volleyball yahaberaga, icyo gihe Mukunzi wakiniraga ASV Blida yo muri Algeria yari mu Rwanda mu kiruhuko.
Uwo munsi ntibyakunze ko bavugana kuko bahuye ari kumwe n’inshuti ze batashye, babatumira kuza kugaruka bagasangira fanta ariko ntibagaruka.
Nice yagize ati“batubwiye kugaruka tugasangira fanta, ntitwaje kuko numvaga ari nk’ubusazi abantu nari mpuye nabo bwa mbere.”
Bahuye bwa kabiri Mukunzi arimo gusangira n’inshuti ze ariko nabwo ntibavugana cyane kuko yihutaga iwabo bari bamukeneye. Christophe yahise asaba nimero mushuti wa Nice witwa Ange ubundi atangira kumuvugisha bigenda biza birangira bakundanye.
Mukunzi ati“urumva nk’umuntu uba wararebye filime nyinshi, ntabwo uhita umubwira ko umukunda ahubwo hari amayeri ukoresha wowe ari cyo ufite mu bitekerezo akisanga yagukunze.”
“Urumva yari agiye gusubira ku ishuri nanjye ngiye gusubira hanze mpita mbimubwira ku bw’amahire birakunda.”
Kuba barakundanaga ari hanze undi ari mu Rwanda ntabwo byabagoye cyane kuko Mukunzi Christophe yakinaga mu Barabu kandi akaba ari ahantu hadakunze kuba ibishuko by’abakobwa kubera amategeko yaho, ndetse n’umukobwa akaba avuka mu muryango usenga, iwabo baramukaniraga cyane byatumye urukundo rwabo rutazamo kidobya cyane.
Nta munsi n’umwe Christophe yigeze atekereza kuba yatandukana na Nice ahubwo yari ategereje igihe azuzuriza imyaka y’ubukure imwemerera gushaka(21) kuko bakundanye afite imyaka 17 yiga mu mashuri yisumbuye.
arangije amashuri yisumbuye, muri 2016 bahise bategura ubukwe ni nabwo ababyeyi ba Nice bamenye ko akundana na Mukunzi Christophe, gusa ngo bari basanzwe bamuzi ariko batazi ko bakundana.
Mukunzi Christophe avuga ko mu gihe bamaranye ikintu yakoze kikamutungura ni uko atazi ibyo akina kugeza n’uyu munsi, ibintu Nice ahakana.
Mukunzi ati“ikintu yankoreye kikantungura na n’ubu agikora kikantungura, ntabwo azi ibintu nkina ibyo ari byo, ashobora kuza kuri stade ariko umukino ukarinda urangira atazi, uretse wenda kuba yabona ari njye wakinaga akabona ndishimye ariko ntamenye uko byarangiye.”
Nice ati“arabeshya menya ko yatsinze nkamufana, hari ibindi birenze se. Iyo yatsinzwe mugendera kure kuko aba avuga nabi, ikintu cyose umubajije akubwira ko ufite igisubizo.”
Ku ruhande rwa Nice avuga ko Mukunzi Christophe yakundaga kumutungura cyane, amuha impano, ibikorwa amukorera n’ibindi byinshi.
Ati“yakundaga kuntungura cyane(…) yajyaga aza mu rugo ariko ubu sinzi niba yabyemera, turi mu kiruhuko(vacance) akaza mu rugo akaba ari we umpambura umusatsi, ni we wampamburaga gusa, ntabwo yemeraga ko hagira undi muntu umpambura ni we wampamburaga gusa.”
Muri Nyakanga 2016 nibwo bakoze ubukwe, ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Ni urugo rwishimye ndetse bahamya ko nta kibazo gikomeye barahura nacyo ngo bananirwe kukikemurira bo ubwabo.
Ibitekerezo