Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca wamamaye nka Nyambo yifurije isabukuru nziza y’amavuko inshuti ye Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, bamaze igihe bavugwa mu rukundo nubwo batabyemera.
Mu butumwa burebure Nyambo yageneye Titi Brown abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yamwifurije isabukuru nziza avuga ko ari inshuti y’ubuzima yemeza ko ari umuntu udasanzwe ndetse ko ubushuti bwa bo burushaho gukomera uko imyaka yiyongera.
Ati “Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose, uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we. Ubupfura bwawe, ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama bisobanuye Isi kuri njye. Buri uko umwaka uhise ubucuti bwacu buhora bukura bunarushaho gukomera. Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye, ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka.”
Muri ubu butubwa Nyambo yabwiye Titi Brown ko ari we aboneraho umutuzo, yemeza ko ari we muntu yitaho kurusha abandi anakomoza ku bigeragezo n’ingorane bacanyemo buri wese akahaba ku bw’undi.
Ati “Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burakari, kandi buri gihe ujye wibuka ko ari wowe muntu nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto, ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mugenzi we. Amagambo ntazigera abasha gusobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye.”
"Uri umugisha mu buzima bwanjye kandi ni byiza, abatabyumva bo bagufite nibwo babyumva besto ukwiye gukundwa buri munsi."
Nyambo yasoje ubu butumwa yifuriza Titi Brown isabukuru nziza ndetse ko na mama we ayimwifuriza kandi ko amukunda cyane.
Ati "Isabukuru nziza y’amavuko besto nkunda, na Mama wanjye arakwifuriza isabukuru nziza kandi aragukunda cyane. Uyu munsi uze kukubera udasanzwe nk’uko uri."
Nyambo na Titi Brown bamaze igihe bavugwa mu rukundo gusa nta nimwe urerura ngo ahamye aya makuru kuko bavuga ko ari inshuti magara (Best friend/Besto).
Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW
)
Ibitekerezo
Munyaneza Wellars
Ku wa 7-08-2024Dukunda amakuru yanyu
-xxxx-
Ku wa 6-08-2024Rwoogere
-xxxx-
Ku wa 6-08-2024Rwoogere
Danny
Ku wa 6-08-2024Rwogere kbx
Danny
Ku wa 6-08-2024Rwogere kbx
Muhawenimana peruth
Ku wa 6-08-2024Nukuri wagirango muravukana imana ibakomereze urukundo
Muhawenimana peruth
Ku wa 6-08-2024Nukuri wagirango muravukana imana ibakomereze urukundo
Irakoze feruse
Ku wa 5-08-2024Ndakunze iyomitoma yanyambo
Irakoze feruse
Ku wa 5-08-2024Ndakunze iyomitoma yanyambo
Twungubumwe oreste
Ku wa 3-08-2024muzatugezehobukuntu muri birthday ya titi byari byifashe
Niyonzimae eric
Ku wa 3-08-2024Uwumwa ibyo avuga niba Ari ukuri Kiko mbifurije ibihe byiza!!
Niyonzimae eric
Ku wa 3-08-2024Uwumwa ibyo avuga niba Ari ukuri Kiko mbifurije ibihe byiza!!
Else
Ku wa 2-08-2024Hi hi
Maniraguha
Ku wa 2-08-2024Amakuru blo
Turikumwenayo josianne
Ku wa 2-08-2024NYAMBO UZWI NKA niyonkuru Aime jesca. Mbifurije urukundo ruhoraho. Nkukundira umutima mwiza wagiraga.ntabwirasi kandi umuntu wese mubana bitewe nikiciro arimo. Ndabyibuka twigana GS Nyakabwende S4. Imana ijyiguhaza ibyiza wifuza. Kurama nibyo nkwifuriza mukobwa wacu
Eugenie
Ku wa 2-08-2024Gusa mbona muberanyepe lmana izabakomereze urukundo rwanyu
Eugenie
Ku wa 2-08-2024Gusa mbona muberanyepe lmana izabakomereze urukundo rwanyu
Ishimwe chrispin
Ku wa 2-08-2024Muraho nitwa Ishimwe Chrispin.
Nifuzaga nifuzaga na nasaba ko mwa publishinga inkuru yange nyumuhanzi. Murakoze