Imyidagaduro

Nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe umuhanzi Platini yibarutse

Nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe umuhanzi Platini  yibarutse

Umuhanzi Platini P n’umugore we, Ingabire Olivia,mu gitindo cyo kuri uyu wa Kane, bibarutse imfura yabo.

Bakaba bibarutse umwana w’umuhungu, ni nyuma y’amezi 4 bakoze ubukwe bemeranyije kubana akaramata.

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yasabye anakwa Ingabire Olivia ni mu gihe indi mihango yose y’ubukwe yabaye ku wa 27 Werurwe 2021.

Urukundo rwabo rukaba rwarabaye ibanga cyane, ibintu Platini yatangarije ISIMBI ko ari ko umugore we yabihisemo, ni mu gihe kandi akimukubita amaso yasanze bahuje byinshi.

Platini na Olivia bibarutse imfura yabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top