Nyuma y’umwaka atumvikana, Kamichi yasohoye indirimbo yandikiwe na Kenny Sol
Umuhazi Nyarwanda wakanyijijeho mu bihe byashize ariko agasa nugabanyije umurego kuva 2014 yajya muri Amerika, Bagabo Adolphe [Kamichi] yasohoye indirimbo nshya yise "Kano Kana".
Uyu wafashwe nk’ikirango cya AfroBeat mu muziki nyarwanda yaherukaga gusohora indirimbo muri Nyakanga 2021, ni iyo yise "Summer Vibes".
Uyu mugabo akaba yashyize hanze indirimbo "Kano Kana" aba avuga ku mukobwa yihebeye ariko ataramwemerera urukundo, bityo ko uramutse amwemeye abantu batamukira.
Ngo arabizi ko hari benshi bagenda bamusebya, bamuvuga amagambo menshi ibyo akora n’ibyo adakora ariko ngo we ntazacika intege.
Ni indirimbo yandikiwe n’umuhanzi Nyarwanda, Kenny Sol ni mu gihe mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Bob Pro, mu buryo bw’amashusho ni Jay P Production ndetse na MT Number One.