Imyidagaduro

Nyuma ya Israel Mbonyi na Bruce Melodie yangiwe gukandagira i Burundi

Nyuma ya Israel Mbonyi na Bruce Melodie yangiwe gukandagira i Burundi

Nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi wari ufite ibitarmo mu Burundi atabyemerewe kuko nta burenganzira yabiherewe, iki gihugu cyongeye gushimangira ko nta munyarwanda bazemerera kujya gutaramira yo nk’uko bimaze iminsi bitangazwa.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Minisiteri ishinzwe Umutekano mu Burundi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi bivugwa ko afite ibitaramo muri iki gihugu tariki ya 13, 14 na 15 Kanama 2021 atari byo kuko nta burenganzira yabiherewe.

Bagize bati “Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.’’

Uyu munsi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Gerevazi Ndirakobuca mu kiganiro cyagarukaga ku rukingo rwa Coronavirus, yashimnagiye ko nta muhanzi w’Umunyarwanda bazemerera kujya gutaramira i Burundi.

Yagize ati “hari ibindi bimaze iminsi bivugwa mu mutekano ngo hari abahanzi bazaza gukubita umuziki(gukora ibitaramo) bavuye mu Rwanda, nta muntu tuzemerera ko aza gukora ibitaramo yizanye kandi avuye mu Rwanda, ngo atuzanira akarambaraye reka tubanze dusenge ya Mana yacu.”

Yakomeje asaba Abarundi kwirinda ibikorwa by’imiziki cyangwa ibitaramo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Atangaje ibi mu gihe na Bruce Melodie yari mu myiteguro yo kuzakorera ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi tariki 28 na 29 Kanama 2021, ni mu bitaramo yise Kigali World Tour.

Israel Mbonye ni we wabanje kubwirwa ko atemerewe kujya gutaramira muri iki gihugu
Na Bruce Melodie ibitaramo bye byahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top