Nyuma yo gusezera kuri Radio10, Jado Max yatangiye akazi kuri Radio nshya
Jado Max uheruka gusezera kuri Radio10 aho yakoraga mu kiganiro cya Ten Zone, yasubiye kuri Kiss FM yahoze akorera.
Mu cyumweru gishize yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, nibwo Jado Max yasezeye kuri Radio10 yari yasubiyeho mu mpeshyi ya 2020 avuye kuri Kiss FM.
Ku mugoroba w’ejo nibwo yahawe ikaze kuri Radio ya Kiss FM yahoze akoraho mu kiganiro cy’imikino ariko ubu akaba ayigarutseho aje gukorana na Cyuzuzo mu kiganiro Kiss Drive kizajya kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa 16h - 20h.
Ikiganiro cya The Evenings Cyuzuzo yakoragamo kizagumamo Keza Joannah afatanye na Joy Mignone wamenyekanye cyane mu makuru y’ubukungu n’ubucuruzi.
KISS FM ni Radio izwi kugira ibiganiro byiza bikurura urubyiruko n’abakuze ndetse ikagira umwihariko wo gucuranga indirimbo zigezweho.
Ibitekerezo
IRABONA FRANCK
Ku wa 25-08-2022ndagukunda jado max