Imyidagaduro

Papa Cyangwe yongeye kwifatira ku gahanga Rocky Kirabiranya

Papa Cyangwe yongeye kwifatira ku gahanga Rocky Kirabiranya

Umuhanzi Papa Cyangwe mu mvugo ikakaye yifatiye ku gahanga Rocky Kimomo amushinja kuba yarasibye indirimbo ze zose kuri YouTube yakoze bagikorana.

Rocky Kimomo na Papa Cyangwe bakoranye igihe kinini mbere y’uko mu mpera za 2021 batandukana.

Papa Cyangwe yabarizwaga muri Rocky Entertainment yamufashaga mu bikorwa bye bye bya buri munsi by’umuziki.

Gutandukana kwa bo ntabwo buri ruhande rwabyakiriye habaho guterana amagambo yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize nibwo Papa Cyangwe yibwe shene ye ya YouTube ni nabwo muri iyo minsi n’indirimbo ze zari kuri shene ya YouTube ya Rocky yakoze bagikorana na zo zavuyeho.

Mu mvugo ikomeye mu magambo yanyujije ku rukuta rwa Instagram, yifatiye ku gahanga Rocky amushinja gusiba indirimbo ze, bagasenya ibyo bubatse.

Ati “Abantu b’abagabo koko mukoresha imbaraga mu gusenya ibyo mwubatse? Ibaze gutinyuka ukansibira indirimbo uzi neza ko zantwaye imbaraga n’amafaranga kuri shene ya Youtube nayo nakubakiye. Wazisiba kuri shene yawe ariko ntiwazisiba mu mitwe y’abantu.”

"Muramara gusinda ibyuma mukajya mu biganiro by’amafuti kumvuga nabi, harya ngo mwaranshyinguye? nako ngo mwanteye umwaku da. Muvandi twe turasenga ntabwo Yehova yatuma turaburiza, ibaze ko mbahangayikisha ndi umwe, nta mujyanama, nta muterankunga, nta ’sugar mumy’... Ahubwo mujye munanshimira ko nasize mbubakiye cano."

Ku ruhande rwa Rocky Kimomo avuga ko ibyo Papa Cyangwe avuga atari byo ko ahubwo ashobora kuba arimo yamamaza indirimbo ye kuko atakwifata ngo asibe indirimbo yashoyemo amafaranga kuko ibyazigiyeho byose ari we wabyishyuye.

Ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV, Rocky yavuze ko na bo batazi uko zagiye kuko nyuma y’uko Papa Cyangwe abuze shene ye na bo bahise bazibura batazi uko byagenze.

Papa Cyangwe yashinje Rocky kumusibira indirimbo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sammy Bright
    Ku wa 26-07-2024

    Burya Rocky yokora ikosa nkiryo murarabe neza Papa Changwe ntabashaka gufata nabi Rocky kandinziko akora ineza

  • Sammy Bright
    Ku wa 26-07-2024

    Burya Rocky yokora ikosa nkiryo murarabe neza Papa Changwe ntabashaka gufata nabi Rocky kandinziko akora ineza

IZASOMWE CYANE

To Top