Papa Yvan aradufite ni we cyamamare abandi muba murimo kwikina - Bull Dogg
Umuraperi Bull Dogg yavuze ko u Rwanda icyamamare rufite ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abandi bose baba barimo kwikina.
Ibi uyu muraperi yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yifashishije amafoto ye arimo kwiyamamaza i Musanze aho abantu bagera ku 350 bari baje kumushyigikira ndetse n’i Rubavu hakaboneka ibihumbi 250.
Bull Dogg yagize ati "Papa Yvan [Perezida Kagame] aradufite, ni we cyamamare abandi muba muri kwikina sinzi ibyo muba murimo."
Uyu muraperi yakomeje avuga ko umugwa mu ntege mu gihugu ari Israel Mbonyi ufite indirimbo "Nina Siri" imaze kurebwa na miliyoni zirenga 50 kuri YouTube mu gihe kitageze no ku mwaka.
Ati "Cyakoze mu gihugu umugwa ku gatsintsino ni Mbonyicyambu."
Perezida Kagame akaba umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 15 Nyakanga, akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho yahereye i Musanze, Rubavu uyu munsi akaba yagiye Ngororero na Muhanga.
Ibitekerezo