Imyidagaduro

Pasiteri Blaise Ntezimana yatakambiye Perezida Kagame kubera umuhanzi King James ashinja kumwambura

Pasiteri Blaise Ntezimana yatakambiye Perezida Kagame kubera umuhanzi King James ashinja kumwambura

Pasiteri Blaise Ntezimana usanzwe uba muri Sweden, yatakambiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ngo amufashe gukemura ikabazo afitanye n’umuhanzi King James ashinja kumwambura arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko yamuhaye amafaranga ibihumbi 30 by’amadorli (ni ukuvuga arenga gato miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda) bagiye gukora ubucuruzi bw’uruganda rwo gutunganya ifu y’ibigori rwitwa ‘Ihaho’ uyu muhanzi yatangije muri 2020.

Yakomeje avuga ko ibyo bumvikanye ntabyo yakoze ndetse n’amafaranga ntiyayamusubiza, akaba yaratanze ikirego ariko akaba abona ntacyo byatanze.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda. Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.”

“Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije n’amafaranga ntayo yansubije kandi nayamuhaye nyagujije banki yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu no gusiragira muri RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’abanyungamira mu mategeko ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah wavuze ko iki kibazo kizakemurirwa mu Butabera kuko inzira y’ubucuti byanze, ni nyuma yo kuvuga ko yaganiriye na bo bombi.

Ati “Rubyiruko Blaise ntabarangaze, ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye ibihumbi 30$ nta masezerano bagiranye, bakorana ubucuruzi barahomba.”
Yakomeje agira ati “navuganye na Blaise, nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu Butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu Butabaera.”

Umuhanzi King James akaba yirinze kugira ikintu na kimwe avuga kuko iki kibazo ngo kiri mu Butabera ni ugutegereza.

Pasiteri Blaise yashinje King James kumwambura
King James ngo yemera kwishyura ariko binyuze mu nkiko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top