Imyidagaduro

Patycope n’umukunzi we w’umunyamakuru bibarutse umuhungu

Patycope n’umukunzi we w’umunyamakuru bibarutse umuhungu

Rukundo Patrick wamamaye nka Patycope mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda, yibarutse umuhungu yabyaranye n’umukunzi we bamaranye igihe, umunyamakuru Ineza Emmanuella wa TV1.

Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu mugabo umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencer) yasangije abamukurikira ko yibarutse umuhungu.

Ati "Mumfashe gushima Imana ku mwana w’umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya)”

Ni umwana wa kabiri wa Patycope nyuma y’undi w’umukobwa mukuru watangiye ishuri uri hagati y’imyaka 5 n’6.

Umukunzi wa Patycope banabyaranye, Emmanuella Ineza yamenyekanye mu kiganiro ’Mad Vibezz’ yakoranaga na Dj Kelly.

Patycope na Ineza Emmanuella bibarutse umuhungu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top