Imyidagaduro

Perezida Museveni yaciwe akayabo azira indirimbo y’abandi

Perezida Museveni yaciwe akayabo azira indirimbo y’abandi

Richard Kawesa, wahimbye indirimbo ‘Another Rap’ yaciye Perezida Museveni miliyari eshanu z’amashilingi amuryoza kumutwarira igihangano no kucyiyitirira.

Uyu muhanzi yatanze ikirego ndetse yandikira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibaruwa imwibutsa inzira ndende byaciyemo kugira ngo indirimbo ‘Another Rap’ ikorwe kugeza ubwo byarangiye ayigize iye bwite kandi azi ukuri mpamo.

Chimpreports yatangaje ko abanyamategeko ba Richard Kawesa bandikiye Perezida Museveni bamusaba ko yakwishyura umukiriya wabo ama-Shs. 5,000,000,000 ku bw’igihangano cye amaze imyaka icyenda yiyitirira.

Muri iyi baruwa, Kawesa asobanura ko yakoze iyi ndirimbo nyuma yo kubonanira na Perezida Museveni mu biro bye mu Ukwakira 2010 ubwo yarimo atangiza ubukangurambaga yise ‘Am Ugandan’[Ndi umunya-Uganda].

Mu gufungura icyo gikorwa ngo Perezida Museveni ni we wari umushyitsi w’imena. Muri iyi baruwa hari ahagira hati “Mu rwego rwo gusakaza umuco wo gukunda igihugu biciye mu muziki, umukiriya wacu yatangije igikorwa ‘I Am Ugandan’ cyabereye i Entebbe ahari ibiro by’Umukuru w’Igihugu, hari ku wa 9 Ukwakira 2010 kandi icyo gihe wari umushyitsi w’Imena.”

Icyo gihe nibwo yabwiye Museveni ko yamukorera indirimbo yitwa ‘Mpenkoni’ mu njyana ya Hip Hop igakomeza kumufasha kwamamara.

Uyu mutegetsi ngo ntiyanyuzwe bisendereye gusa yamwemereye ko yayiririmba ariko mbere y’uko isohoka Perezida Museveni ubwe akabanza akababwira ibyo bakuramo cyangwa bakongeramo.

Indirimbo yakorewe muri Fenon Records irangiye bayoherereza Perezida Museveni biciye kuri E-mail bwite y’Umunyamabanga wa mbere wihariye Grace Akello.

Yaje gusohoka, iracurangwa, irabyinwa ndetse benshi bayitabiraho kuri telefone.

Mu buryo bwaje gutungurana, ngo Kaweesa yaje kuvumbura ko Perezida Museveni ari na we bitiriye indirimbo yayandikishije nk’umutungo bwite mu by’ubwenge yirengagije ko ‘hari nyir’igihangano wanagitakajeho amafaranga n’imbaraga’.

Yifuza ko Perezida Museveni amwishyura miliyari eshanu z’amashilingi, yabariyemo amafaranga yatakaje ku ndirimbo, ayo yahembye abayikoze n’indishyi kuko umutungo we wavogerewe.

Ibi bije mu gihe Perezida Museveni yari aherutse gutangaza ko ashaka kumurika album y’indirimbo yakoze mu gihe gishize.

Richard Kawesa, uvuga ko yahimbye indirimbo ‘Another Rap’

Perezida Museveni ngo yandikishije iyi ndirimbo mu kigo gishinzwe umutungo mu by’ubwenge kandi atari iye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top