Imyidagaduro

Platini yashimiye se, Nizzo ahanuka ku rubyiniro, abana ba Jay Polly bagirira umugisha mu gitaramo cy’amateka ’Baba Experience’

Platini yashimiye se, Nizzo ahanuka ku rubyiniro, abana ba Jay Polly bagirira umugisha mu gitaramo cy’amateka ’Baba Experience’

Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini umaze kwamamara nka Platini P cyangwa Baba, yaraye akoze igitaramo cy’amateka yafashijwemo na benshi mu bahanzi babyirukanye ari muri Dream Boys.

Uyu muhanzi usigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko itsinda yabarizwagamo rya Dream Boys ari kumwe na Mujyanama Claude [TMC] risenyutse, yakoze igitaramo yise ’Baba Experience’ aho yibanze ku ndirimbo cyane yahimbye atangiye gukora wenyine.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) benshi bazi nka Camp Kigali mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024.

Uyu mugabo umaze imyaka 15 mu muziki wacurangirwaga na Symphony Band, mu gice cya mbere cy’iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo "Jirewu" aheruka gushyira hanze, akurikizaho "Fata Amano" yakoranye na Safi Madiba. "Ya Motema" yakoranye na Nel Ngabo, yageze kuri "Aba Ex" ibintu bihindura isura muri Camp Kigali.

Uyu mugabo wize Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gususurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze ziryoheye amatwi kugeza ageze mu za kera akiri muri Dream Boys.

Mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly, yaririmbye indirimbo "Mumutashye" bakoranye itsinda Dream Boys ritarasenyuka.

Uyu muhanzi yanaje guhamagara abana babiri b’abakobwa basizwe na Jay Polly maze avuga ko abahaye miliyoni (buri umwe) anasaba n’undi wese kuba yagira icyo afasha aba bana. Babiri bemeye kwishyura umwaka umwe w’amashuri (buri umwe ubwo ni imyaka 2), Ishimwe Clement na Coach Gael buri umwe yatanze miliyoni 2, Alliah Cool atanga miliyoni 1, Rocky Entertainment batanga miliyoni 1 n’abandi benshi, hakusanyijwe arenga miliyoni 16.

Muri iki gitaramo kandi, Platini yatunguranye azana se Nemeye Michel ku rubyiniro amushimira ku buryo yamwitangiye muri byose, avuga ko atazibagirwa ukuntu ari we wamuhaye amafaranga yatumye akora indirimbo ya mbere, uyu mubyeyi yamuhaye ibihumbi 5 kuko ari yo yari afite imbere n’inyuma.

Abari muri Camp Kigali bakomeje kuryoherwa n’igitaramo aho abahanzi nka Nel Ngabo, Riderman, Butera Knowless na Eddy Kenzo basusurukije abakitabiriye.

Itsinda rya Urban Boys ubu rigizwe na Humble Jizzo na Nizzo kuko Safi Madiba atari mu Rwanda kandi yari yaranarivuyemo, abantu bongeye kwiryishimira kubabona bongera kuririmba basusurutsa abakunzi ba bo mu ndirimbo za kera zakunzwe.

Gusa umuhanzi Nizzo akaba yaje guhura n’uruva gusenya aho ubwo bari bageze ku ndirimbo ’Till i die’, yaje kumanuka ku rubyiniro yikubita hasi, ni nyuma yo gukandagira nabi hafi y’aho urubyiniro rurangirira agahita anyerera. Yaje guhagurutswa asubira ku rubyiniro akomeza kuririmba.

Platini yashimiye se
Abana ba Jay Polly bagiriye umuhisha muri iki gitaramo
Urban Boys yari ikumbuwe
Nizzo Kaboss yaje guhirima
Knowless yaje kumushyigikira
Platini yakoze igitaramo cy'amateka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top