Imyidagaduro

Platini yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria imenyekanisha ibihangano by’abahanzi

Platini yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria imenyekanisha ibihangano by’abahanzi

Nemeye Platini uzwi mu muziki nka Platini, yamaze gusinyana amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria yitwa One Percent Managers izwi mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Platini yagiye muri iki gihugu muri gahunda z’umuziki we.

Uyu munsi tariki ya 3 Kanama 2021nibwo aya masezerano n’iyi Sosiyete yasinywe aho igiye kurereberera inyungu ze no kwamamaza ibihangano bye.

Iyi Sosiyete kandi bivugwa ko izamufa no kuba yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

Uretse ibi kandi uyu muhanzi ashobora kuzava muri iki gihugu akorereyeyo amashusho y’indirimbo ye nshya.

Platini yamaze gusinya amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top